Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi barenga 1600 basoje amahugurwa

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ibanze yinjiza mu kazi abapolisi bato 1652.

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 22 yitabiriwe n'ab'igitsinagabo 1,315  n’ab'igitsinagore 337, barimo 60 bazajya gukorera mu rwego rw'igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano (NISS), na 40 bo mu rwego rw'igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta yavuze ko bitewe n'impinduka zirushaho gukomera mu bijyanye n'umutekano, umupolisi asabwa byinshi birenze gushyira mu bikorwa amategeko.

Yagize ati: "Turi mu bihe isi ihanganye n'impinduka zihuse kandi zigenda zirushaho gukomera mu bijyanye n'umutekano.

Birasaba ko umupolisi agira ubushobozi bwo gukumira ibyaha, kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kuvugana neza n'abaturage no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko, ku bimenyetso no ku nyungu rusange. Ibi nta handi bitangirira hatari muri aya mashuri n'amahugurwa nk'aya."

Yavuze ko n'ubwo twishimira ko umutekano mu gihugu cyacu wifashe neza muri rusange, hakigaragara ibyaha n'ibindi bibazo bihungabanya umutekano n' imibereho myiza by'abaturage bisaba imbaraga mu guhangana nabyo.

Ati: "Haracyagaragara ubusinzi, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge nk'ibyo tumaze iminsi turwanya birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, ubujura,  gukubita no gukomeretsa, impanuka zo mu muhanda n'ibindi bibazo bihungabanya imibereho myiza n'umutekano by'abaturage bacu mu buryo butandukanye ndetse n'ibyaha bijyana n'iterambere ry'ikoranabuhanga.

Uyu munsi wa none, turasabwa guhangana n'ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburiganya bwo kuri murandasi, ikoreshwa nabi ry'amakuru n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI), ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, icuruzwa ry'abantu, ruswa n'ibindi bikorwa bishobora guhungabanya ituze ry'abaturage n'imikorere y'inzego z'igihugu."

Yavuze kandi ko hifuzwa Polisi itekereza mbere y'igihe ibibazo bishobora kuvuka, no gukumira ibyaha aho gutegereza kubikurikirana bimaze gukorwa.

Yasoje ashimira abasoje amahugurwa kuba barahisemo neza kuza muri uyu mwuga, basanzemo bakuru babo bazabafasha mu kuzuza neza inshingano, abasaba no kuzarangwa n'imyitwarire myiza, ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry'u Rwanda n'abanyarwanda aho bazaba bari hose.

Umuyobozi w'Ishuri ry'amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko hashingiwe ku ntsinzi bagaragaje mu bizamini n'ibindi bipimo by'ubumenyi byakozwe ndetse no ku murava n'ikinyabupfura byabaranze mu gihe bamaze biga, hari icyizere ko bazasohoza neza inshingano zibategereje.

Yabibukije ko amasomo bahawe ari itangiriro, mu gihe cyose bazaba bakiri muri Polisi y'u Rwanda bazakomeza andi mahugurwa anyuranye abafasha kurushaho gusohoza inshingano zabo.

Mu gihe bamaze mu mahugurwa bahawe amasomo atandukanye arimo gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n'ituze mu baturage, ibikorwa bya Polisi, amategeko ajyanye n'akazi ka Polisi, ubufatanye bwa Polisi n'abaturage n'andi atandukanye abongerera ubumenyi, ubushobozi n'imyitwarire iboneye no kuzuza neza inshingano zabo mu kazi.