Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yungutse 916

Kanda hano urebe amafoto

Abapolisi bashya 916  barimo 149 b’igitsinagore basoje amahugurwa bari bamazemo amezi umunani mu Ishuri rya Polisi rya Gishari,riherereye mu karere ka Rwamagana, maze binjizwa muri Polisi y’u Rwanda ku itariki 5 Mutarama,uyu mwaka.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheihk Musa Fazil Harerimana, yakiriye indahiro yabo ndetse abaha ipeti rya “Police Constable (PC)” ari na ryo ry’ibanze.

Yagize ati,” Mwahisemo neza  kugira ngo mugire uruhare mu kurwanya akarengane,kurinda abaturarwanda n’ibyabo no gukorera igihugu muri rusange.”

Kanda hano urebe amafoto

Yabasabye gushyira mu bikorwa amasomo bahawe kinyamwuga birinda ruswa n’indi myitwarire mibi.

Umuyobozi w’iri shuri, Assistant Commissioner of Police (ACP), Dennys Basabose,yavuze ko abarangije bigishijwe gukoresha intwaro, amategeko, amasomo y'ikinyabupfura, ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage,n’andi.

Yavuze ko aya masomo azabashoboza gukora akazi bashinzwe kinyamwuga.

Kanda hano urebe amafoto