Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yoroje inka imiryango 7 yo mu karere ka Kirehe

Kanda hano urebe amafoto

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena, icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyari kigeze ku munsi wacyo wa 4, kikaba cyakomereje mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba.Muri ako karere ka Kirehe, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’akarere yagabiye inka imiryango 7 y’ abaturage bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.

Iki gikorwa cyo kugabira inka abaturage kikaba kiri muri  gahunda ya Leta yo kurwanya ubukene.

Muri uwo muhango, akarere ka Kirehe nako kamurikiye  Polisi y’u Rwanda inzu 3 zizajya zikorerwamo na Polisi (Police posts) mu mirenge  ya Gahara, Mpanga, Mahama na Kigarama, izi nzu zose zikaba zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 70 (70.000Frw).

Polisi y’u Rwanda kandi yemereye abashinzwwe irondo mu murenge wa Gahara moto bazajya bakoresha mu kwicungira umutekano inemerera itorero ry’abana b’incuke impuzankano yuzuye.

Hanahembwe kandi abaturage bagaragaje ibihangano byiza bivuga ibigwi bya Polisi y’u Rwanda.

Abahembwe ni itorero “Vision club” ryahimbye imbyino na Uwizeyimana Elie wahimbye umuvugo.

Kanda hano urebe amafoto

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango akaba yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Dr Mukabaramba Alvera yashimye  abaturage b’intara y’Iburasirazuba kubera ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha no kubumbatira umutekano.

Minisitiri Mukabaramba yakomeje abwira abanyakirehe ko ariwo nkingi y’iterambere, abasobanurira ko kugirango ugerweho hagomba ubufatanye n’abaturage atari inzego z’umutekano gusa ziwushinzwe.

Yakomeje ashima Polisi y’u Rwanda kubera inkunga idahwema gutera minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nabaturage ngo biteze imbere harimo gahunda ya gir’inka n’ubwisungane mu kwivuza, ibi byose bikaba biri mu nshingano z’iyi minisiteri.

Yasoje asaba abaturage b’akarere ka Kirehe kwitabira gahunda za Leta zirimo gahunda ya gir’inka, kwitabira ubwisungane mu kwivuza no kurwanya ababashora mu bikorwa bibi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, nawe yashimiye abanyakirehe kubera ubufatanye bwabo na Polisi mu kubumbatira umutekano.

Yababwiye ko umutekano utagerwaho abaturage batawugizemo uruhare, aha akaba yababwiye ko umudugudu ariwo shingiro ryo kuwibungabungira.

IGP Emmanuel K. Gasana akaba yashimiye akarere ka Kirehe kubera ko kubakiye Polisi y’u Rwanda inzu zo gukoreramo, asoza asaba abaturage kugumya gufatanya na Polisi kubumbatira umutekano baharanira ko nta cyabasubiza inyuma mu iteramere bamaze kugeraho, Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ubufasha idahwema gutera abaturage b’intara ayobora, cyane cyane mu kurwanya ubukene, anasaba abagabiwe n’abahawe ubundi bufasha kuzakoresha ubufasha bahawe mu bikorwa byo kwiteza imbere bo n’imiryango yabo, aboneraho n’umwanya wo gusaba izindi nzego za Leta gufatira urugero kuri Polisi y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko kuva intara yasinyana amasezerano na Polisi y’u Rwanda ibyaha byagabanutse, asoza asaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi yabo kubumbatira umutekano.

Kanda hano urebe amafoto