Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abana

Polisi y’u Rwanda irasaba abanyarwanda kwirinda icyaha cyo gusambanya abana, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ibi Polisi y’u Rwanda yongeye kubyibutsa abantu nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bakishora muri izi ngeso kandi idahwema kubakangurira kubyirinda.

Urugero ni aho kuwa kabiri tariki ya 31 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafunze mu rwego rw’iperereza abasore babiri (2) aribo Mushimiyimana Jean Baptiste w’imyaka 18 na Bankundiyiki Innocent w’imyaka 16 bo muri ako karere umurenge wa Gatenga akagari ka Nyanza, bakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu (6).

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yatangaje ko aba basore uko ari 2 bari basanzwe ari abakozi bo mu ngo zituranye n’iwabo w’uyu mwana w’umukobwa, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa mu ngo n’ibikorerwa abana muri Polisi y’u Rwanda ( Anti- GBV and Child Protection Directorate) Superintendent of Police (SP) Belline Mukamana yavuze ko ibyaha nk’ibi bikomeje gukorwa n’ubwo Leta y’u Rwanda muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko badahwema kwibutsa abanyarwanda kubyirinda.

Aha akaba yagize ati:” Turakangurira abanyarwanda kumenya ko icyaha cyo gusambanya abana gihari nk’uko bigaragazwa n’ibirego Polisi y’u Rwanda yakira”.

Yakomeje avuga ko abakunda kwibasirwa ari abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 17, uretse ko hari n’abana b’abahungu basambanywa cyane cyane n’abakozi b’abakobwa babarera.

Aha yagize ati:”Abibasirwa ni abana b’abakobwa baba bari mu gihe cy’ubwangavu, kuko baba bafite amatsiko yo gukora imibonano mpuzabitsina kandi bakaba bashukika vuba. Abakunda kubasambanya ni abaturanyi babo, abo mu miryango yabo ndetse n’abiyita inshuti zabo”.

SP Mukamana yakanguriye abantu kwirinda iki cyaha, aho yasabye ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana babo, umubyeyi agafata umwana wese nk’uwe, abana nabo bakagira uruhare mu kwirinda ababashuka bakamenya kuvuga “Oya”.

Yasoje avuga ko Polisi yashyizeho ingamba zo kurwanya iki cyaha, harimo gahunda yo kwigisha abanyarwanda ububi bw’iki cyaha n’ubw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukomeza gukurikirana abagikora no kubashyikiriza ubutabera, kubaka ubushobozi bwo gushaka no gushyiraho aho bapimira ibimenyetso, gushyiraho ikigo Isange One Stop Centre gifasha kikanagira inama abakorikorewe, gushyiraho ibigo ngororamuco, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba, n’ubukangurambaga buhoraho ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Imibare itangwa n’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa mu ngo n’ibikorerwa abana (Anti- GBV and Child Protection Directorate), igaragaza ko uko Polisi yahagurukiye gukangurira abanyarwanda ububi bw’iki cyaha babikangurkiye, kuko iki kiri mu bigaragaza imibare minini byakirwa na Polisi y’u Rwanda kuva 2009 kugeza mu 2014.

Ingingo ya 190 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ko gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Ingingo ya 191 yo muri icyo gitabo ikaba ivuga umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.