Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abashora abana mu bikorwa by’ubusinzi

Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’abana  (NCC) bakomeje  kwihanangiriza abantu bakijyana abana bari munsi y’imyaka 18 mu tubari bakabaha inzoga ndetse hakaba n’abo usanga barabahaye imirimo itandukanye muri utwo tubari.

Ibi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP)  John Bosco Kabera ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu   y’abana,  Dr  Uwera Claudine Kanyamaza babigarutseho  nyuma y’aho bikomeje kugaragara ko  hakiri  bamwe mu bakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’inzoga mu tubari  baha imirimo abana muri utwo tubari ndetse na bamwe mu bantu b’inyangabirama bajyana abana mu tubari bakabaha inzoga.

CP John Bosco   Kabera aravuga ko   Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu uwo ariwe wese ushyira ubuzima bw’umwana  mu kaga cyane cyane ababaha ibisindisha babajyanye mu tubari. CP Kabera avuga ko  Polisi y’u Rwanda yatangiye  ibikorwa byo kurwanya abantu bakirangwaho n’izo ngeso mbi.

Ati:” Ibi bintu byo kujyana abana mu tubari duhora tubivuga, twabigarutseho kenshi ariko ntituzahwema kubirwanya. Ubu imikwabo irakorwa buri munsi mu tubari n’amahoteri hano muri Kigali ndetse izakomeza   mu gihugu hose, ikigamijwe ni uguca burundu abantu baha abana ibisindisha no kubakoresha mu tubari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragaza ko usibye guha abana ibisindisha,  hanakunze kugaragara abakoresha abana cyane cyane abakobwa mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga inzoga ku bakiriya baba baje kugura ndetse bikaba byaranagaragaye ko hari abazana abana b’abakobwa bashinzwe kwicarana n’abakiriya babaganiriza bisa nk’aho bakoreshwa mu buryo bwo gukurura abakiriya.

CP Kabera avuga ko ibyo byose aribyo Polisi y’u Rwanda irimo kugenda irwanya ndetse anasaba buri munyarwanda guhagurukira iki kibazo akumva ko kimureba, agafatanya na Polisi atanga amakuru y’aho bigaragara.

Dr  Uwera Claudine Kanyamaza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abana.  

Dr Uwera Claudine Kanyamanza, umunyamabanga nshingabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’abana, nawe avuga ko uru rugamba rwo kurwanya abashora  abana mu tubari  rutaharirwa Polisi y’u Rwanda yonyine kuko ni ikibazo kireba umuryango nyarwanda muri rusange.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi mu muryango ndetse na ba nyir’utubari  n’abakozi babo gufata iya mbere bakarwanya  ibi bikorwa bigayitse.

Yagize ati: “Uru rugamba ntitugomba kuruharira Polisi y’u Rwanda yonyine,  uruhare rwa buri wese rurakenewe haba kuri ba nyir’utubari,  abakozi babo ndetse n’ababyeyi hagatangwa amakuru ahagije kuri iki kibazo. Ababyeyi barasabwa kwita ndetse no gukurikirana abana babo buri umunsi.”

Yakomeje  agaruka   kuri  ba nyir’utubari abasaba  kujya babanza gushishoza  bakamenya ko yujuje imyaka y’ubukure.

Yagize ati:” Hari bamwe mu bana ureba mu gihagararo ukamwibeshyaho ko ari mukuru no mu myaka y’amavuko,  turasaba abafite utubari  kujya bashishoza neza,    uwo bagiye guha inzoga  cyangwa  akazi ko mu kabari  bakabanza kureba ko afite imyaka y’ubukure, imyaka iri hejuru ya 18, ibyo bakabikora babanje kubaka ibyangombwa byabo(Indangamuntu)”.
 
Dr Uwera Claudine Kanyamanza  avuga ko kunywa inzoga ku bana  bishobora kugabanya imitekerereze yabo ndetse n’imikurire y’ubwonko bwabo kuko buba bugikura.Avuga ko  kunywa inzoga utarageza imyaka bishora umwana kunywa ibindi   biyobyabwenge kandi bishobora gutuma umwana yishora mu gukora ibindi byaha bikomeye.

Mu gitabo cy’amategeko arengera abana cyo kuwa 31 Kanama 2018 mu ngingo yacyo ya 27  igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).