Mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda, ejo yahaye moto ebyiri n’amafaranga angana n’ibihumbi magana inane na mirongo itanu ku bantu batandukanye bagize uruhare mu bikorwa by’indashyikirwa byo kurwanya no gukumira ibyaha.
Mu babihawe, harimo urwego rwunganira umutekano mu karere ka Rutsiro, ruzwi ku izina rya District Administration Security Support Organ -DASSO,abagize urwego rushinzwe kurwanya no gukumira ibyaha (Community Policing Committees-CPCs) bo mu murenge wa Mushikiri.Buri rwego rwahawe moto .
CPCs bahawe moto mu rwego rwo kubashimira kubera igikorwa cy’indashyikirwa bakoze aho bishatsemo ubushobozi maze bakigurira moto yo kubafasha mu bikorwa byabo byo kurwanya no gukumira ibyaha.
Itorero ry’abana bari mu kigero cy’imyaka kuva ku ine kugera kw’icumi bagize itorero ryitwa " Imitavu " ryahawe ibihumbi magana atandatu y’amafaranga y’u Rwanda kubera instinzi y’indirimbo yaryo ishishikariza abantu kugira uruhare mu kwicungira umutekano, bagukumira no kurwanya ibyaha.
Abandi bahembwe harimo Itorero Twizerana n’Indashyikirwa, zo mu turere twa Rubavu na Karongi.
DASSO zo mu karere ka Karongi nazo zahawe mudasobwa yo kuzifasha kubika amakuru y’ibyo zikora.
DASSO, yashyizweho n’itegeko ryo ku wa 10 Gicurasi,2013, yasimbuye umutwe wa Local Defence, wari umaze imyaka icumi , n’umutwe ushinzwe gufasha uturere gushyira mu bikorwa itegeko harimo kurwanya no gukumira ibyaha.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare,Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage , gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing), niwe watanze izi mpano mu turere twa Rutsiro,Rubavu na Karongi, mu gihe ibyo muri Kirehe byatanzwe na Chief Supt of Police (CSP) Celestin Twahirwa,umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
ACP Gatare yashimye uturere ku bufatanye mu kurwanya ibyaha ariko kandi yibutsa ko umutekano kimwe n’iterambere bireba buri wese.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge,yavuze ko akarere kacyiyegeranya kugira ngo kubake ubushobozi bwa DASSO.Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda yabunganiye muri iyi gahunda.
Ubwo yakiraga iyi nkunga,Byukusenge yagize ati,“Twishimiye cyane iyi nkunga.Ibi bisobanura umumaro w’ubufatanye mw’iterambere, aho Polisi y’u Rwanda itera inkunga izindi nzego mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano.”
CSP Twahirwa yakanguriye abaturage b’akarere ka Kirehe gukurikiza ubutumwa buri mu ndirimbo z’aba bana,zikangurira buri wese kugira uruhare mu kubumbatira no kwimakaza amahoro n’umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe,Gerald Muzungu, yijeje ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda gukomeza kurwanya ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge.
Izi nkunga zari zasezeranywe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ,ubwo yasuraga uturere mu mwaka ushize.
Izi nkunga n’imwe mu ngamba za Polisi y’u Rwanda zigamije gufasha no guteza imbere abaturage n’inzego zimwe,ibikorwa bigamije kurwanya ubucyene no kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha.
Umwaka ushize , Polisi y’u Rwanda,yagabiye imiryango icumi inka ndetse ihemba miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu abantu umunane kubera indirimbo zabo zahize izindi mu gukangurira abaturage gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha.
Izindi miriyoni eshanu zahawe amashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri za moto n’amagare bo mu turere twa Rubavu,Musanze,Kicukiro na Gasabo.
Na none,ku bufatanye n’akarere ka Gasabo , Polisi y’u Rwanda yateye inkunga ya moto eshanu abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri za moto bakorera muri aka karere.
Izindi nkunga zirimo inzitirazamubi ,terefone 420 ndetse n’inzu ifite agaciro ka miriyoni icyenga z’amafaranga y’u Rwanda yubakiwe umupfakazi warokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu murenge wa Busasamana,mu karere ka Nyanza.
Kinyarwanda
English











