Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yizihije imyaka 25 y’ubufatanye mu gucunga umutekano

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, Polisi y’u Rwanda yizihije urugendo rw’imyaka 25 imaze ifatanya n’abaturage mu gucunga umutekano, ibirori byahujwe n’umuhango wo kwinjiza mu kazi ba ofisiye bato 436 basoje amasomo mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa (PTS) i Gishari, mu Karere ka Rwamagana.

Ni ibirori byizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 25 y’ubufatanye butanga umutekano”, byayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; Paul Kagame, byitabirwa n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’umutekano, Dr. Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, abayobozi ba Polisi zo mu bindi bihugu bitandukanye n’abandi bayobozi n’abaturage.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kazi imaze imyaka 25 ikorera igihugu, ku bw’umurava n’ubwitange byatumye abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye mu cyubahiro n’agaciro bibakwiye, no hirya y’imbibi z’igihugu cyacu izi ndangagaciro zikaba zikomeje kubaranga mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro.

Nyakubahawa Perezida wa Repubulika yagaragaje uruhare rw’ubufatanye cyane cyane n’abaturage nk’uruza ku isonga mu gutuma Polisi igera ku ntego zayo, bityo ko umuco mwiza wo gukorera hamwe ugomba gusigasirwa.

Yagize ati: “Ibyo Polisi yagezeho byavuzwe, byavuye ku gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo izindi nzego z’umutekano ariko cyane cyane bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye n’abanyarwanda ubwabo. Uyu muco mwiza wo gukorera hamwe ni imbaraga twifitemo tugomba kuzirinda kandi tugakomeza kuzubaka. “

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko n’ubwo twese dusangiye ubushake bwo gukomeza kurinda umutekano wacu n’iterambere riduhuza, imiterere yawo ikomeje guhinduka kandi ibyaha bikagenda birushaho gukorwa mu buryo bugoye, kandi byambukiranya imipaka ari nayo mpamvu imikorere ya Polisi nayo igomba kujyana n’igihe.

Ati: “Imikorere ikumira ibyaha bitaraba, isubiza ibibazo bihari kandi ireba kure, uwo rero niwo muco wa Polisi yacu twifuza. Gukomeza kubaka ubushobozi mu kongera ubumenyi, ubunyamwuga n’ibikoresho bijyanye n’igihe bigomba kuba ku isonga niba dushaka gukumira no guhangana n’ibibazo bishya bigenda bigaragara.”

Yashimiye ba ofisiye barangije amahugurwa kuri iyi ntambwe bagezeho, abasaba kuzagaragariza ibyo bize mu bikorwa kandi abibutsa ko amahugurwa barangije atabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa ko yabubatsemo indangagaciro zibafasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze. “Tubatezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye imiryango y’abasoje amahugurwa ku cyizere n’ubundi bufasha babahaye, byagize uruhare mu byo bagezeho, abasaba kuzakomeza kubafasha n’igihe bazaba bari ku kazi.

Yasabye umuryango mugari wa Polisi y’u Rwanda, gufata iyi sabukuru nk’umwanya wo kwisuzuma mu kongera indangagaciro ziranga urwego, no gukomeza ubumyamwuga no kwicisha bugufi mu kazi bakorera igihugu kuko ari byo bizatuma icyizere abaturage babafitiye n’ubufatanye bikomeza gushinga imizi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yavuze ko mu myaka 25 ishize, Polisi yagiye ikorana ku buryo bwa hafi n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, izindi nzego z’umutekano zo mu Rwanda ndetse na Polisi zo mu karere no hanze yako.

Agaruka ku buryo ibyaha bikorwamo bukomeza guhinduka, ndetse n’ibihungabanya umutekano bigenda bihindura isura, cyane cyane ibyifashisha ikoranabuhanga yagaragaje ko Polisi yashyize imbere uburyo bwo gucunga umutekano nabwo bushingiye ku ikoranabuhanga, cyane cyane hifashishijwe ubwenge buhangano ndetse n’urusobe rwa serivisi zihurijwe hamwe zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. 

“Muri iki gihe, abajura bashaka kwiba banki ntibagikeneye kumena inzugi zayo cyangwa kugera aho banki yubatse. Gushyira rero abapolisi gusa ku miryango ya banki ngo tuyirinze ibisambo, ntibyabuza iyo banki kwibwa, kuko ntibikiri ngombwa ko ibyaha bigendana n’ababikora. Gutegerereza umunyacyaha ku mupaka, ntibigihagije kuko yohereza icyaha, we akisigarira iyo. Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka kugira ngo ihangane n’iryo hindagurika no gushyira imbaraga mu mahugurwa no mu kurushaho kunoza imikorere.”

IGP Namuhoranye yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ku bw’ubushobozi adahwema guha Polisi y’u Rwanda kugira ngo igire ibikoresho bigezweho biyifasha mu kazi kayo ka buri munsi, yongera gushimangira ko ikomeye ku ntego yo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, kubaha serivisi inoze, no kurangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.

Abasoje amahugurwa bagize icyiciro cya 14, bose hamwe ni 436, bakaba barimo abapolisi 377, abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) 30, abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) 20, n’icyenda (9) bakomoka mu gihugu cya Seychelles, mu gihe ab’igitsinagabo ari 327, ab’igitsinagore bakaba 109. 

Mu gihe bamaze bahugurwa bahawe amasomo abakomeza umubiri n’abatoza ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga, amategeko, kurwanya ibiza, kubahiriza amategeko yo mu muhanda, ikoranabuhanga n’itumanaho, uburenganzira bwa muntu, kurwanya ihohoterwa ritandukanye, kubungabunga amahoro n’andi atandukanye.

Uretse akarasisi kabereye ijisho bagaragaje muri uyu muhango, habereyemo n’imyiyereko y’abahagarariye abapolisi bakoresha amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, hamurikwa igitabo cya Polisi y’u Rwanda (Police Book); kigaragaza urugendo rwa Polisi y’u Rwanda mu myaka 25, n’ibikoresho bigezweho Polisi yifashisha mu gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo bituma ikomeje kuba indashyikrwa mu bikorwa byo gucunga umutekano haba imbere mu gihugu, mu karere no hanze yako.