Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yiteguye gufatanya n’ikigo Koreya y’Amajyepfo (KISA) mu guteza imbere umutekano mu ikoranabuhanga

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yakiriye mu biro bye  itsinda ry’intumwa z’ikigo cya Koreya y’amajyepfo gishinzwe umutekano mu bikorwa by’ikoranabuhanga cyitwa Korea Internet Security Agency (KISA) zari ziyobowe n’uwungirije umuyobozi wacyo, Bwana Yi Wan.

IGP Gasana mu ijambo rye, yabanje kubaha ikaze, avuga ko Polisi y’u Rwanda yishimiye gufatanya nabo kuko ibyo bakora bijyanye na gahunda ya  Polisi y’u Rwanda  mu mikorere yayo, kandi ubu bufatanye bukaba ari igisubizo cy’ikibazo cy’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (cybercrimes), kuri ubu gihangayikishije Polisi zo mu bihugu byinshi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagize ati:”Ubu bufatanye buziye igihe kuko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gushingira ku ikoranabuhanga mu mikorere yayo(e-policing),  abapolisi bacu  bakaba bakeneye ubumenyi n’ubushobozi mu ikoranabuhanga, tukaba tudashidikanya ko ubu bufatanye  buzatugeza kuri byinshi mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Bwana Yi Wan mu ijambo rye, yavuze ko ikigo ahagarariye gifite gahunda yo kongera no guteza imbere ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu Rwanda no  gufatanya na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko harimo no gutanga amahugurwa  no kwigisha  gushaka  ibimenyetso by’icyaha ndetse no kubibika hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’ibindi byinshi bikoreshwa mu kazi ka Polisi.

Twakwibutsa ko ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’iki kigo cya Koreya gishinzwe umutekano mu bikorwa by’ikoranabuhanga, buje bukurikira amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yagiranye mu minsi ishize n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane wa Koreya   y’amajyepfo (KOICA) mu birebena no kubaka ubushobozi no kongera ikoranabuhanga mu kazi ka Polisi y’u Rwanda.