Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yitabiriye umuganda ngaruka kwezi

U Rwanda n’abanyarwanda bihaye gahunda y’uko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi bakora igikorwa cyo kwiteza imbere bise “umuganda”.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 ukwakira Polisi y’u Rwanda nayo nk’abandi banyarwanda yakoze umuganda.

Abapolisi bakaba bitabiriye umuganda, abakorera ku cyicaro gikuru cyayo kiri ku Kacyiru  bakaba batemye ibihuru biri hafi y’ikigo ku Kacyiru, banakora isuku mu kibuga  gikusanyirizwamo ibinyabiziga byafatiwe mu makosa n’ibyakoze impanuka aho biba bitegereje ko ba nyirabyo bishyura amande baba baciwe bagasubirana ibinyabiziga byabo.

Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi ba Polisi batandukanye, komanda w’ikigocya polisi Kacyiru CSP Simon Mukama  akaba yasabye abapolisi bari bawitabiriye gukomeza umugambi wo guteza imbere igihugu mu bikorwa bitandukanye birimo gucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo kuko u Rwanda rutatera imbere rudafite umutekano.

CSP Simon Mukama  yabakanguriye guhora bitabira umuganda kuko ari inkingi y’iterambere, kandi ukaba ari igikorwa cyo kwiyubakira igihugu. Yabibukije kandi ko umuganda ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe igikorwa gifitiye igihugu akamaro.

Yasoje ababwira ko inshingano za Polisi y’u Rwanda atari ugucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo gusa , harimo no kubungabunga ibikorwa remezo no guhora bashaka icyateza imbere igihugu.