Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda yijeje umutekano mu imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 ribera mu Rwanda

Polisi y'u Rwanda yijeje abamurika ibikorwa byabo ndetse n'abasura Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 ribera mu Rwanda (Rwanda International Trade Fair – RITF 2026) umutekano  usesuye muri iri murikagurisha, inabasaba ubufatanye mu gukomeza kuwusigasira mu gihe cyose rizaba rikorwa.

Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, wahagarariye Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama, mu kiganiro n'abanyamakuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga rya 29 (RITF 2026) ribera i Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Iki kiganiro cyayobowe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe, kikaba cyanitabiriwe n'abahagarariye urwego rw'abikorera, inzego z'umutekano, abamurika ibikorwa byabo n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Minisitiri Kajangwe yashimiye Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego z'umutekano ku ruhare zikomeje kugira mu kubungabunga umutekano, agaragaza ko umutekano uha icyizere abamurika ibikorwa byabo n'abasura imurikagurisha, bikaborohereza kwitabira ubucuruzi no kumurika ibyo bakora.

Yagize ati: "Ndashimira Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego z'umutekano ku bwitange zikomeje kugaragaza mu gucunga umutekano. Umutekano zitanga utuma abamurika ibikorwa byabo n'abasura imurikagurisha baryitabira bafite icyizere, bagakora ubucuruzi no kumurika ibicuruzwa na serivisi zabo, bazi neza ko ibyabo birinzwe."

ACP Rutikanga yavuze ko ubwitabire bwinshi bw'abamurika n'abasura imurikagurisha bugaragaza icyizere abaturage bafitiye ingamba z'umutekano zashyizweho, anavuga ko inzego z'umutekano ziteguye kurinda, gutabara no gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose cyavuka.

Yagize ati: "Iyo ubonye abantu bitabira ari benshi, biba bigaragaza ko bizeye umutekano uhari. Twiteguye kandi gutabara mu gihe habaye ikibazo nk'inkongi y'umuriro cyangwa ikindi cyose. Tuributsa abantu ko n'ubwo baje kwidagadura, bakwiye kwirinda imyitwarire ishobora guteza abandi ibibazo, nko kunywa inzoga birengeje urugero, guteza urusaku cyangwa ibindi bikorwa bishobora gukorwa mu izina ryo kwidagadura ariko bikabangamira abandi."

Yanibukije abamurika ibikorwa byabo n'abacuruzi kwita ku mutekano n'ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa baha abakiriya, aburira abakora cyangwa abacuruza inzoga n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge bishobora gushyira ubuzima n'umutekano by'abaturage mu kaga.

Yagize ati: "Icyo dushyize imbere ni ubuzima n'umutekano by'abaturarwanda, kandi ingamba dukomeza gufata zigamije kubarinda. Turabasaba ubufatanye kugira ngo twese hamwe turwanye abakora n'abacuruza inzoga n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, baba babikora ku mugaragaro cyangwa mu buryo bwihishe, kugira ngo bitagira uwo byangiriza."

ACP Rutikanga yashimiye abateguye imurikagurisha, abamurika ibikorwa byabo, urwego rw'abikorera n'abafatanyabikorwa bose ku bufatanye n'uruhare rwabo mu gutuma iri murikagurisha rigenda neza kandi rikaba mu mutekano.

Yasoje avuga ko bazakomeza gukorana bya hafi n'inzego zose bireba kugira ngo umutekano ukomeze kubungabungwa mu gihe cyose iri murikagurisha rizaba rikorwa.