Chief Supt. of Police (CSP) Anselme Ahimana ushinzwe inyigisho n’amahugurwa mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yigishije abanyeshuri b’ishuri rya Kacyiru I amategeko agenga imigendere yo mu muhanda kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
CSP Ahimana yunganiwe muri iki gikorwa n’umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP), Emmnauel Kabanda. Iki gikorwa cyabereye aho iri shuri ryubatse mu Murenge wa Kacyiru ku itariki 29 Mata uyu mwaka.
Mu byo CSP Ahimana yigishije abo banyeshuri harimo kunyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.
Yababwiye kwambuka umuhanda banyuze buri gihe mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiranyamo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira nayo hagati mu muhanda ku buryo byateza impanuka.
CSP Ahimana yababwiye kandi ko bagomba gutegereza imurikwa ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, bityo bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse ifite ibara ry’umweru.
Yababwiye ko n’ubwo baba bambuka umuhanda mu gihe gikwiriye kandi banyuze ahabugenewe, bagomba no kwihuta ntibawutindemo bakora ibikorwa bitandukanye nko gukiniramo umupira.
Yababwiye kujya bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugirango bihagarare maze babone uko bambuka nta nkomyi kandi bagategereza kugeza bihagaze bityo bakabona kwambuka.
CSP Ahimana yakanguriye abo banyeshuri kwirinda kurangara mu gihe bagenda mu muhanda kuko bishobora gutuma bakora cyangwa bateza impanuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru, Murekatete Patricie yashimiye Polisi y’u Rwanda kubw’izo nyigisho.
Yagize ati: "Twasabye Polisi y’u Rwanda kutwigishiriza aba banyeshuri amategeko ajyanye n’imigendere yo mu muhanda kugirango tubarinde ndetse nabo ku giti cyabo birinde gukora cyangwa guteza impanuka muhanda."
Murekatete yavuze ko iki gikorwa kiri mu mihigo ndetse n’amasezerano ajyanye no kubumbatira umutekano no kwimakaza isuku yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda,Umujyi wa Kigali, n’imirenge iwugize, harimo n’uyu abereye umuyobozi.
Yagize ati:" Kwigisha abanyeshuri amategeko agenga imigendere yo mu muhanda kimwe n’abandi bawukoresha, ni bumwe mu buryo bwo kubumbatira umutekano muri rusange."
Umuyobozi w’iri shuri, Umutesi Joy yagize ati: "Kubera ko babyigishijwe n’ababizi neza kandi babikora nk’umwuga, ndahamya ndashidikanya ko abanyeshuri bamenye biruseho ibijyanye n’amategeko agenga imigendere yo mu muhanda. Ibi bizatuma badakora impanuka cyangwa ngo baziteze."
Yagize ati," Wasangaga abana bakinira mu muhanda, cyane cyane mu ma saa sita batashye, ntibite ku ngaruka bishobora kubagiraho, ndetse n’abandi bakoresha umuhanda. Ndizera ndashidikanya ko kubera izi nyigisho batazabyongera."
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’ayo masomo maze akangurira abanyeshuri kujya bayubahiriza.
Nyuma yo kwigishwa amategeko agenga imigendere yo mu muhanda, abo banyeshuri beretswe ndetse bakora umwitozo wo kwambuka umuhanda bakurikije amasoma bari bamaze kwigishwa.
Kinyarwanda
English










