Ku itariki 11 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Gakenke, Gasabo, Kikukiro na Nyarugenge yigishije abanyeshuri b’ibigo bitandatu byo muri utu turere amategeko n’amabwiriza byo kugenda mu muhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
Ibi bikorwa biri muri gahunda ngari ya Polisi y’u Rwanda y’ibikorwa by’ubukangurambaga by’ukwezi yahariye gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza byo kugenda mu muhanda no kuwugendeshamo ibinyabiziga.
Mu karere ka Gakenke,higishijwe abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Mataba n’abo muri Lycée Catholique Saint Alain de Mataba.
Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gicaca nibo bigishijwe mu karere ka Gasabo kuri uyu munsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Muri Kicukiro,higishijwe abanyeshuri bo muri Saint Patrick na ESA Nyarugunga , naho mu ka Nyarugenge hakaba harigishijwe abo mu rwunge rw’amashuri rw’Akumunigo.
Ubutumwa aba banyeshuri bo muri ibi bigo by’amashuri bitandatu bahawe bwahuriye ku kubigisha uko bagenda mu muhanda no kubakangurira gutanga amakuru ku wishe amategeko abigenga.
Inspector of Police (IP) Mark Rugero, akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri aka karere hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, niwe wigishije abanyeshuri bo muri biriya bigo by’amashuri byo mu karere ka Gakenke.
Yababwiye kujya bambuka umuhanda banyuze buri gihe mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiranyamo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira nayo hagati mu muhanda ku buryo byateza impanuka.
IP Rugero yababwiye ko bagomba gutegereza imurikwa ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, bityo bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse ifite ibara ry’umweru.
Yababwiye ko n’ubwo baba bambuka umuhanda mu gihe gikwiriye kandi banyuze ahabugenewe, bagomba no kwihuta ntibawutindemo bakora ibikorwa bitandukanye nko gukiniramo umupira.
Yababwiye kujya bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugira ngo bihagarare maze babone uko bambuka nta nkomyi kandi ababwira kujya bategereza kugeza bihagaze maze bakabona bakambuka.
Kinyarwanda
English











