Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’urubyiruko rw’i Wawa mu muganda usoza ukwezi

Kimwe n’abandi banyarwanda, ku wa gatandatu tariki 28 Mata uyu mwaka urubyiruko ruri mu mahugurwa i Wawa rwakoze umuganda usoza ukwezi; Polisi y’u Rwanda ikaba yarifatanije na rwo muri icyo gikorwa ngarukakwezi.

Uyu muganda witabiriwe kandi n’ Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi bayobozi mu nzego za Leta batandukanye barimo Abayobozi b’uturere tugize iyi Ntara hamwe n’ab’inzego z’umutekano.

Mu butumwa yagejeje kuri uru rubyiruko nyuma y’umuganda, Guverineri Gatabazi yarusabye gukurikira neza amasomo bahahererwa; ndetse arwizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi muri gahunda zabo zo kwishakamo ibisubizo.

Guverineri Gatabazi yakanguriye uru rubyiruko gukunda umurimo, gukora cyane no guhitamo icyiza; aha akaba yarababwiye ko ari byo bizatuma bagera ku iterambere rirambye.

Yarababwiye ati,"Ubumenyi muzakura aha buzababere umusingi w’imibereho myiza n’ahazaza heza hazira ibiyobyabwenge n’ibindi binyuranyije n’amategeko. Nk’amaboko n’imbaraga by’Igihugu mukwiriye kwirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi nimusoza amasomo muzabane neza n’abandi; kandi murangwe n’imyitwarire myiza."

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi yabwiye uru rubyiruko ati,"Ndahamya ndashidikanya ko ibyo mwigishwa bizatuma muhinduka mu mico n’imyifatire ku buryo dufite icyizere ko nimusoza amasomo muzaba intangarugero aho muzaba muri. Ndizera kandi ko nta n’umwe muri mwe uzongera kwishora mu biyobyabwenge kuko mwigishijwe ingaruka zo kubinywa no kubicuruza."

Yabwiye urwo rubyiruko ko Umuganda rwakoze rufatanyije na Polisi n’Abayobozi batandukanye ari igikorwa rusange ngarukakwezi kigamije ubufatanye mu iterambere ry’igihugu n’abagituye; bityo abakangurira kukitabira buri gihe.

ACP Mutsinzi yababwiye ko ibiyobyabwenge biyobya ubwenge by’ubinywa; hanyuma agakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubujura, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina; ndetse ko bamwe muri bo bakoze bimwe muri byo bitewe no kubinywa; hanyuma abagira inama yo kubireka burundu.

Yagize ati," Kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bigabanya ubushobozi bw’umubiri (imbaraga) no gutekereza ku buryo umuntu atagira icyo akora ngo yeteze imbere anagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.Muragirwa inama yo kwirinda ibiyobyabwenge niba mushaka ahazaza heza."

Bamwe mu rubyiruko rwahuguriwe  i Wawa rwitabiriye umuganda wo ku wa 28 Mata uyu mwaka rwaturutse mu turere tugize iyi Ntara rwatanze ubuhamya bw'uburyo rwiteje imbere rubikesha ubumenyi rwahavanye; ndetse rukangurira bagenzi barwo bahari gushyira umwete n’umuhati mu masomo bahahererwa kuko azababera umusingi w’ahazaza heza.