Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’urubyiruko rwa Rubirizi mu muganda udasanzwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda yifatanije n’urubyiruko  rugera ku 130 rwo mu murenge wa Rubirizi akarere ka Kicukiro rwibumbiye mu ishyirahamwe “Youth Unity Rwanda” mu muganda udasanzwe, bakaba baraharuye umuhanda no gutema ibyatsi byo mu nkengero z’ umuhanda Rubilizi –Busanza.

Nyuma y’uwo muganda habayeho kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo ibyara inyungu no guteza imbere igihugu.

Mwambutsa Alexis ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Kanombe, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye n’inkunga batera urubyiruko no kuba bahisemo kwifatanya nabo muri uyu muganda.

Mwambutsa yahamagariye urubyiruko gukomeza ibikorwa by’iterambere aho kujya mu mirimo itabafitiye akamaro cyangwa ibikorwa bitemewe n’amategeko, nko kunywa cg  gucuruza ibiyobyabwenge,ubujura n’ibindi.

Umuhuzabikorwa wa Youth Unity Rwanda mu Rwanda Rwomushana Dominique yavuze ko iki gikorwa cy’umuganda cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Urubyiruko rukwiye kurinda ibikorwa byagezweho”.

Uyu muganda ukaba wari witabiriwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru  ry’ikoranabuhanga (KIST),ishuri ry’icungamari n’icungamutungo (KIM),Ishuri ryigenga rya Kigali(ULK) ndetse n’ishuri rikuru ry’Abadivantisiti.

Inspector of Police (IP) Robert Komire wari witabiriye uyu muganda, yasabye urubyiruko ndetse n’abaturage  ba Rubirizi ababashukisha imirimo myiza mu bihugu byo hanze, kuko baba bagamije inyungu zabo no kujyana mu bucakara no mu yindi mirimo ivunanye.

IP Komire yasabye urubyiruko rwo mu bindi bice by’igihugu kwigana urugero rwiza rwa Youth Unity Rwanda aho kwishora mu biyobyabwenge kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo n’idindira ry’iterambere.

Abaturage ba Rubirizi bashimiye Polisi y’u Rwanda kubera umurava igaragaza mu kubumbatira umutekano n’iterambere ry’igihugu nk’ibi by’umuganda kuko binatuma

abaturage basabana na Polisi yabo.