Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’urubyiruko ndetse n’abaturage b’umurenge wa Ndera mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Gasabo, mu murenge wa Ndera  ndetse n’izindi nzego zitandukanye mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe.

Uyu muganda ukaba wibanze ku gutema ibihuru no guhanga umuhanda ureshya na kilometero imwe na metero magana atandatu ukazafasha abaturage bo muri ako gace ku byerekeranye no guhahirana ndetse  n’imigenderanire hagati yabo.

Uyu muganda ukaba warateguwe n’ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’u Rwanda/Imihigo , ukaba wari unagamije no guharanira isuku no kurwanya ibiza.

Umuganda wakozwe wari wanitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Stanley Nsabimana, Ubuyobozi bw’ingabo n’abasirikare bakorera muri ako gace, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Ndera.

Dominique Rwomushana, ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’u Rwanda/Imihigo, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaje kwifatanya nabo muri icyo gikorwa cy’umuganda. Yakomeje avuga ko indi mpamvu yatumye bategura icyo gikorwa ari uguhuriza hamwe urubyiruko cyane cyane urw’abanyeshuri bari mu biruhuko, bityo nabo bakagira umusanzu batanga mu guteza imbere igihugu cyabo.

Dominique Rwomushana yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi by’umuganda bizanakomereza no mu bindi bice by’igihugu, bikaba byatangiriye mu karere ka Gasabo. Iki gikorwa kandi cy’umuganda nk’uko yakomeje abivuga, kinafasha urubyiruko kungurana ibitekerezo bityo bagafatira hamwe n’ingamba zo kurwanya ibibazo byugarije bamwe muri bo nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo akaba yashimye icyo gikorwa cy’uru rubyiruko akomeza asaba ko iki gikorwa cyiza kazagera no ku rundi rubyiruko rwinshi ndetse ibindi bikorwa bitari umuganda bikazagera no mu zindi gahunda za Leta.