Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Kanama, abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kacyiru ,bo mu midugudu irindwi y’urugari twa Kibaza na Kamutwa mu muganda rusange ngarukakwezi, ukaba wabereye mu ishyamba rya Polisi riherereye mu mudugudu w’Urwibutso, mu kagari ka Kamutwa.
Ni umuganda wari witabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda aherekejwe n’abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abapolisi bagera kuri 150 . Wari witabiriwe kandi n’abaturage b’imidugudu y’Iriba, Umutako n’Amahoro yo mu kagari ka Kibaza, abo mu midugudu y’Agasaro, Inkingi, Umuco na Kanserege yo mu kagari ka Kamutwa ari naho wabereye, nabo bageraga kuri 450.
Uyu muganda wari ugamije gukora isuku hatemwa ibihuru byari mu ishyamba rya Polisi rikaba rihana imbibe na benshi muri aba baturage,gukusanya imyanda itabora yari irimo n’iyari iri mu kimpoteri ngo ijyanwe ahabugenewe, gukorana umuganda na Polisi akaba ari ikifuzo cy’abaturage nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru, Madamu Murekatete Patricie.
Mu nama yabaye nyuma y’umuganda, DIGP Marizamunda mu ijambo yagejeje ku baturage n’abapolisi bari bawitabiriye, yishimiye ubufatanye bwawuranze hagati y’abaturage n’abapolisi aho yavuze ko iterambere ry’igihugu ritagerwaho inzego zose zidafatanyije, by’umwihariko ko Polisi y’u Rwanda ifite icyicaro muri uyu murenge, ibijeje kuzafatanya mu iterambere ryawo.
Yavuze ko igikorwa cyakozwe ari ingirakamaro kuko ibihuru byatemwe byashoboraga kuba indiri y’abagizi ba nabi n’abanywi b’ibiyobyabwenge, bityo bakaba bakumiriwe muri aka gace.
DIGP Marizamunda yarangije yibutsa abari aho ko kubahiriza gahunda za Leta ari ngombwa, ko n’ubwo igihugu cyacu gifite umutekano ariko iyo abaturage nta bwisungane mu kwivuza bafite, abana batiga, ingo zikennye, nabwo nta mutekano uba uhari, abasaba guhangana nabyo kandi yizeza ubufatanye muri byose ku baturage b’umurenge wa Kacyiru.
Madame Murekatete Patricie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru, muijambo rye yashimiye Polisi ko yemeye icyifuzo cy’abaturage cyo kuza gufatanya nabo kuri uyu muganda, avugako n’ubwo ari mu gace batuyemo, ari no gushyira mu bikorwa imihigo basinyanye n’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda ku bijyanye n’isuku n’isukura, akaba yarangije ashima ibyo Polisi y’u Rwanda muri rusange ifatanyamo n’abaturage.
Kinyarwanda
English











