Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Nzeri hirya no hino mu gihugu habereye igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi. Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego gukora umuganda ahantu hatandukanye. Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jali, abapolisi n’abaturage b’uwo murenge bakoze umuganda, ukaba wari mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ibikorwa byibanze ku guca imiferege izajya iyobora amazi ava ku musozi wa Jali, ndetse hanakorerwa ishyamba ari nako hasiburwa imiringoti n’ibyobo byacukuwe muri iryo shyamba bifata amazi kugira ngo adasenyera abaturage.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana wari witabiriye uwo muganda yashimiye abaturage uburyo bitabiriye uwo muganda ari benshi. IGP Gasana yagize ati” Polisi y’u Rwanda ntishinzwe gusa gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo, inafite n’inshingano zo kurinda ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yaboneyeho gusaba abaturage b’umurenge wa Jali kugira isuku haba iwabo mu ngo n’ahandi bakorera ibikorwa byabo bitandukanye mu kazi ka buri munsi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba yasabye abaturage kwita ku bikorwa remezo no kurengera ibidukikije. Fidèle Ndayisaba akaba yashimye ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, ubu bufatanye bukaba bugaragarira mu bikorwa bitandukanye ndetse harimo gukumira no kurwanya ibyaha.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba nawe yakanguriye abaturage gukomeza kugira isuku haba ku mubiri no mu rugo, akaba yasoje asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zirimo ubwisungane mu kwivuza n’izindi.