Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, hirya no hino mu gihugu

 habereye igikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi  mu gihugu hose. Polisi y’u Rwanda ikaba yifatanyije n’abaturage, ibigo bitandukanye ndetse n’izindi nzego gukora umuganda ahantu hatandukanye.

Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, akagari ka Bwiza niho hakorewe Umuganda, abawitabiriye bakaba bakoreye ishyamba ndetse bacukura n’imyobo izaterwamo ibiti mu minsi iri imbere. Uyu muganda ukaba wari mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Umuganda wari witabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’ubutegetsi DIGP, umuyobozi w’akarere ka Gasabo Ndizeye Willy ndetse n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Itorero ry’igihugu Ntidendereza William.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Gasabo mu gikorwa cy’umuganda.

Yakomeje abwira abaturage ko Umuganda ari igikorwa cyiza cyo kwiyubakira igihugu. Umuyobozi w’akarere ka Gasabo ndetse n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’itorero ry’igihugu mu kiganiro bagiranye n’abaturage bari bitabiriye Umuganda banabagejejeho gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho bavuze ko igamije kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Abaturage bakaba basabwe guharanira kwiyumvamo kuba umunyarwanda bityo iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bakajya bayiganira mu midugudu yabo kugira ngo habeho gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda.