U Rwanda n’abanyarwanda bihaye gahunda y’uko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi bakora igikorwa cyo kwiteza imbere bise “umuganda”.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi tariki ya 26 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda nayo nk’abandi banyarwanda yakoze umuganda.
Mu Ntara y’Amajyepfo, abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana n’abapolisi bafatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda. Hakaba hanabayeho gusiza ibibanza by’ahazubakwa amazu y’abasigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Muhanga.
Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda IGP Emmannuel K Gasana mu nama yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda yabasabye kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwishyira hamwe kugirango batere imbere.
Yatanze kandi inkunga y’inzu izajyamo imiryango ibiri kandi akazaza kwishimana n’abanyamuhanga umunsi bazataha iyo nzu.
Yabwiye kandi abamotari bakorera mu Karere ka Muhanga kwibumbira mu mpuzamashyirahamwe imwe, yabasezeranyije kubatera inkunga ya moto nibabigeraho.
Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru bitabiriye umuganda, aho bakoze igikorwa cy’isuku batema ibyatsi, batunganya ubusitani n’ imigende y'amazi ikikije icyo kigo .
Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi ba Polisi batandukanye barimo; n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP-AP Juvenal Marizamunda.
Mu Ntara y’i Burasirazuba, mu karere ka Gatsibo, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba CSP Emmanuel Karasi ndetse n’Abapolisi bo mu karere ka Gatsibo bahuriye n’abaturage mu gikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Nyagihanga. Abaturage b’uyu murenge bakaba baragize igitekerezo cyo gufasha mu kubaka iyi sitasiyo ya Polisi ya Nyagihanga nyuma y’uko Polisi ibegereye.
Mu Mujyi wa Kigali abapolisi bifatanyije n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta ndetse n’iz’ibanze aho bakoze umuganda mu mirenge itandukanye. Mu muganda wabereye mu karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ikaba yemereye kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye 20.
Igikorwa cy’umuganda kandi cyanitabiriwe ku bwinshi n’abapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Intara y’i Burengerazuba ahagiye hakorwa ibikorwa byerekeranye n’amasuku haba mu tugari n’imirenge.
Kinyarwanda
English











