Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage ba Kacyiru mu gikorwa cy’umuganda

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi wabaye uyu wa gatandatu tariki ya 31 Gicurasi hirya no hino mu gihugu, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu tugari twa Gasaro, Urwibutso, Inkingi, Kamutwa n’Amahoro two mu murenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo.

Abitabiriye umuganda bakaba batemye ibihuru bikikije ishuri ribanza rya Kacyiru ya 2, nyuma y’umuganda bakaba bagiranye inama n’abaturage babakangurira guhora bitabira umuganda, kuko ufasha muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’umurenge wa Kacyiru  Nsabimana Vedaste, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaje kwifatanya nabo, n’uburyo idahwema kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro, asaba abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu buvuzi, guteza imbere imibereho yabo bafata indyo yuzuye, kandi bakagira uruhare muri gahunda ya ndi umunyarwanda.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe itumanaho n’ikorana buhanga muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Jean Bosco Kabera wari witabiriye uwo muganda,  yasabye abari bitabiriye umuganda cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko  nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.