Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abanyarwanda mu muganda ngaruka kwezi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Nyakanga, abanyarwanda bose bahuriye mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi wabereye hirya no hino mu gihugu.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda nayo yifatanyije n’abanyarwanda muri icyo gikorwa cy’umuganda, aho abapolisi bitabiriye umuganda wakorewe ku cyicaro gikuru cyayo kiri ku Kacyiru no mu nkengero zacyo, ukaba wibanze ku gutema ibihuru biri hafi y’ikigo, gusibura imiferege y’amazi iri ku muhanda wo hafi y’ikigo no mu kigo, ndetse n’isuku y’ikigo muri rusange.

Umuganda urangiye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubuyobozi n’abakozi (DIGP A/P) Juvenal Marizamunda, yasabye abapolisi bari bawitabiriye ari benshi gukomeza umugambi wo guteza imbere igihugu.

Umuyobozi w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda cya Kacyiru Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye nawe yakanguriye abapolisi guhora bitabira umuganda kuko ari inkingi y’iterambere, kandi ukaba ari igikorwa cyo kwiyubakira igihugu.

Yabibukije kandi ko umuganda ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe igikorwa gifitiye igihugu akamaro.

Yasoje ababwira ko inshingano za Polisi y’u Rwanda atari ugucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo gusa , harimo no kubungabunga ibikorwa remezo by’igihugu.

Mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Base  abapolisi bakorera muri ako karere bakaba bifatanyije n’abaturage mu guhanga umuhanda ureshya na kilometero imwe.

Uyu muganda mu karere ka Rulindo  ukaba wari witabiriwe na minisitiri muri muri presidence Venantie Tugireyesu, ubuyobozi bwakarere ndetse ni nzego z’umutekano.