Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abandi banyarwanda mu muganda

Kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abandi banyarwanda mu bice byose by’igihugu mu gikorwa cy’umuganda, aho batunganyije imihanda bakanasana amazu y’imiryango itishoboye.

Mu mujyi wa Kigali, abapolisi basibuye imiferege banasukura imihanda ya Kacyiru n’ibice bikikije icyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru.

Abapolisi bakorera mu karere ka Gatsibo, abapolisi bakorera muri ako karere bafatanyije n’abakozi ba Banki ya Kigali ndetse n’abaturage basannye inzu 4 z’abatishoboye ndetsse banasukura ibirometero 10 by’umuhanda.

Nyuma y’umuganda, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko intego za Polisi y’u Rwanda ubu zisigaye zararenze kurinda umutekano w’abaturage n’ibintu byabo.

Yakomeje asaba abo bapolisi kugumya kwita ku bidukikije Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda yateye ibiti kuri hegitari 300 mu bice bitandukanye by’igihugu Yanabasabye gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura bakirinda ibikorwa bibi bidahesha isura nziza Polisi y’u Rwanda birimo ruswa.

Mu karere ka Gatsibo abakozi ba Banki ya Kigali bahaye imiryango yarokotse jenoside yakorewe abatutsi inka 21 bo mu mirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi.
Uyu muganda wabereye mu karere ka Gatsibo wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Madame Uwamariya Odette.