Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yifashisha imodoka zirimo ibikoresho n’abakozi babishinzwe mu kwegera no guha serivisi nziza abaturage

Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, hashyizweho uburyo butandukanye mu mashami anyuranye ahura kenshi n’abaturage haba mu kubakemurira ibibazo no kubaha serivisi bifuza.

 Ni muri urwo rwego Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ryashyizeho gahunda yo kwegera abaturage hifashishijwe imodoka yayo izenguruka bita “Police Mobile Station” irimo ibikoresho n’abakozi b’iryo shami guhera mu kwezi k’Ukuboza 2014. Abo bagenzayaha bakaba guhera icyo gihe  basura abaturage hirya no hino mu turere, aho baganira nabo ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo; kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya icuruzwa ry’abantu ndetse no kurengera ibidukikije .

Uretse kuganira no kungurana ibitekerezo hagati ya Polisi n’abaturage ku nsanganyamatsiko zavuzwe hejuru ndetse hagafatirwa hamwe ingamba zo gukumira no kurwanya ibyaha, iri shami ry’ubugenzacyaha (CID) ryakira n’ibibazo by’abaturage ku buryo ibyerekeranye n’inshinjabyaha byakirwa ndetse bigakorerwa amadosiye bigashyikirizwa ubutabera.

 Mu gihe nanone ibirebana b’imbonezamubano, abagenzacyaha barabyakira bakanabishyikiriza inzego zibishinzwe ndetse bakanakurikirana ko bikemurwa.

Guhera mu kwezi k’Ukuboza 2014 kugeza ubu, hifashishijwe ubu buryo bwo kwegereza serivisi abaturage batuye kure ya sitasiyo za Polisi y’u Rwanda , iyi modoka y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha ndetse n’abagenzacyaha baba bayirimo bageze mu turere turenga 20.

Bakiriye ibibazo by’abaturage byose hamwe 1031 birimo 407 by’inshinjabyaha naho iby’imbonezamubano bikaba ari 624. Akarere kagaragayemo ibibazo byinshi abaturage bagejeje ku bagenzacyaha ni Nyamasheke hatanzwe ibirego 91 birimo 32 by’inshinjabyaha na 59 by’imbonezamubano. Ngororero hatanzwe ibirego 80 birimo 16 by’inshinjabyaha na 64 by’imbonezamubano mu gihe hakurikiraho Gisagara n’ibirego byose hamwe 77 harimo 18 by’inshinjabyaha na 59 by’imbonezamubano.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko  muri rusange abaturage bashimishwa n’iyo gahunda yashyizweho yo kubegera no kubaha serivisi  nziza.

Uku guha serivisi nziza abaturage cyane cyane abatwara ibinyabiziga kandi binakorwa hifashishwa imodoka y’ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga irimo ibikoresho byose ku buryo izenguruka mu turere dutandukanye ipima ibinyabiziga ba nyirabyo batiriwe baza i Kigali kubisuzumisha.Iyi serivisi ikaba yaratangiye mu mwaka w’2012.

 Twanibutsa kandi ko ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwahariwe kurwanya ihohohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihugu hose tariki ya  16 Ukwakira 2015 hanashyizweho uburyo bwo kwegera abaturage mu mirenge hagamijwe kubegera no kubagira inama yo kwirinda amakimbirane kugira ngo habeho gukumira no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.