Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kamena 2015, bamwe mu bakekwaho ubujura bw’inka bwari bumaze iminsi bukorerwa mu mafamu yo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza beretswe itangazamakuru. Byabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’I Burasirazuba mu karere ka Rwamagana.
Aberetswe abanyamakuru ni 16 barimo abagore batatu bakaba baratawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu minsi ishize, bakaba bafite uruhare rutandukanye muri ubwo bujura bw’inka. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Céléstin Twahirwa yabisobanuye agira ati” bari mu matsinda atandukanye, bamwe baraziba mu mafamu, bakazibaga, abandi bakazohereza i Kigali kuzicuruza. Bazigura make bakazicuruza kuri make. Abo tumaze gufata bose hamwe ni 53”.
CSP Twahirwa yakomeje avuga ko mu mezi arindwi ashize, hibwe inka 80. Bamwe mu beretswe itangazamakuru biyemerera kugira uruhare muri ibyo bikorwa by’ubujura bw’inka. Umwe yagize ati:” barantumaga nkajya kuzana inyama mu Mutara, ahitwa Rwimiyaga, uwo nakoreraga yantegeraga imodoka i Remera (Kigali) nkajya kuzizana”. Undi nawe yavuze ko yafashwe n’abaturage bakaba barazimufatanye azijyanye kuzibaga atumwe n’uwari wamuhaye ikiraka. Abandi ni abagiye bafatwa bacuruza inyama hirya no hino ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba yavuze ko hashyizwemo ingufu mu kurwanya ubwo bujura no gufata abakora ibyo bikorwa bibi bigayitse. Yasabye abaturage gukomeza gufatanya batanga amakuru vuba y’abo bajura kugira ngo bafatwe. Uretse no kuba ibyo bikorwa bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage, izo nyama zishobora no gutera indwara kuko ziba zidapimwe n’abaganga b’amatungo babifitiye ububasha. Abo bajura nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 kugera ku myaka 2 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English










