Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagizi ba nabi batatu bibishije imbunda bakanica umunyerondo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 3 bakekwaho  ubujura bwitwaje imbunda  bakanica umunyerondo mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo.

Ibi byabereye ku Kacyiru ku italikiya 7 Ukuboza, aho abitwa Musafiri Eugene, Semakamba Jean Baptiste na Munyaneza Florien bagiye gushaka umumotari witwa Harindintwari Nuha, bafite umugambi wo kumujyana aho bari bateguye ngo bamwambure moto ye; bahamugejeje barayimwambuye baranamurasa baramukomeretsa bikomeye ubu akaba arwariye mu bitaro bya Polisi bya Kacyiru.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi  wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, Musafiri niwe wateze moto ayisangisha bagenzi be ngo buzuze umugambi wabo, mu gihe bari muri icyo gikorwa ariko, uyu mumotari yaratabaje maze abaturage baraza baratabara, akaba ari nabwo barashe umunyerondo wari uhuruye witwa Bisengimana Ismael  ahita apfa.

ACP Twahirwa, avuga  ko aba bagabo nyuma y’iki gikorwa, bagerageje guhunga ariko babona basumbirijwe, moto bayivaho bariruka ariko bahata  telefoni , iyi nayo ikaba yaragize uruhare mu ifatwa ryabo kuko, Semakamba yafatiwe kuri Nyirangarama mu karere ka Rulindo yerekeza mu karere ka Rubavu. Musafiri  ari nawe wataye telefoni we yafatiwe  mu karere ka  Nyabihu naho Munyaneza we yafatiwe  Mu Mujyi wa Kigali ari naho bose babanje gucumbika.

ACP Twahirwa yavuze ko imbunda yakoreshejwe, uwitwa Semakamba ariwe wayiguze  amafaranga ibihumbi 200 ku Ruhuha mu karere ka Bugesera n’umuntu adashaka kuvuga.

ACP Twahirwa ashimira abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, ahereye ku baturage birutse kuri moto aba bari batorotseho, ndetse n’abamotari batanze amakuru yagize akamaro mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  yagize ati:” Muri iki gihe iminsi mikuru yegereje, abantu bamwe bashaka uko babona amafaranga yo  gukoresha muri iyo minsi, hakabamo ababikora mu buryo butemewe harimo n’ubwakoreshejwe n’aba bagabo.  Aha ariko ndahumuriza abaturage ko Polisi  y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage n’ibyabo, itazaha amahwemo uzagerageza kunyura iy’ibusamo ngo atware iby’abandi .”

Yarangije ahamagarira abaturage kuba maso kandi bagatanga amakuru ku kintu cyose kibateye amakenga kandi bagafatanya na Polisi ibegereye kugira ngo umutekano ugumeho no muri ibi bihe by’iminsi isoza umwaka.

Bwana Ntaganzwa Celestin, uyobora impuzamashyirahamwe y’abatwara abantu kuri moto, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kazi yakoze kuri iki cyaha, avuga ko abo ahagarariye  bahora bakangurirwa gukumira abagizi ba nabi kandi ko bagiye kongera umurego kuko birimo kubyara umusaruro. Yagize ati:” Tugendera ahanini ku nama duhabwa na Polisi  kandi turashima ko zirimo kutugirira akamaro kuko hashize ibyumweru bibiri hibwe  moto imwe, nyamara mu mezi abiri ashize  hari hibwe moto 10 n’ubwo 6 muri zo zagarujwe tubifashijwemo cyane na Polisi.”

Aba bajura nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo za 304, 305 n’ingingo ya 140 zihuriza ku gihano cyo gufungwa burundu.