Abagabo 2 bakekwaho kugira uruhare mu gitero cya gerenade giheruka kubera mu Mujyi wa Kigali hafi y’isoko rya Nyabugogo mu mpera za Nyakanga, kigahitana abantu 3, abandi 32 bagakomereka, berekanywe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Kanama.
Abo ni Ntakirutimana Jean de Dieu uzwi ku izina rya Rafiki w’imyaka 21 akaba akomoka mu karere ka Rusizi, na Mugabonake Jean de Dieu w’imyaka 23 ukomoka mu karere ka Bugesera akaba ari muramu wa Ntakirutimana.
Ntakirutimana yemera uruhare rwe ndetse akemeza ko yabitumwe na FDLR.
Uyu Ntakirutimana Jean de Dieu avuga ko yakoze igisirikari imyaka 2 muri FDLR, we na Mugenzi we Caporali Magwenderi Emmanuel kugeza ubu ugishakishwa na Polisi y’u Rwanda, bakaba baratumwe na Coloneli Bizimana Enock uzwi ku izina rya Matovu wo muri FDLR, naho uyu Mugabonake Jean de Dieu akaba yaragize uruhare rwo gufasha aba 2 kumenya uduce bagombaga guteramo izi gerenade, dore ko bo batari bazi Kigali kuko bavuye mu Rwanda mu1994 bakiri bato.
Ntakirutimana yagize ati “ Nabaye umusirikari muri FDLR, jye na Magwenderi twatumwe na Col. Bizimana Enock bita Matovu wa FDLR. Twinjiye mu Rwanda tuva muri Kongo mu kwezi kwa mbere, tubanza kwiga aho tuzatera izi gerenade”.
Ntakirutimana yavuze ko Coloneli Bizimana yari yaramuhaye amadolari 20 kugirango akore iki gikorwa kibisha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko aba bombi bafashwe nyuma y’iperereza ryahise ritangira gukorwa na Polisi y’u Rwanda nyuma gato izi gerenade zimaze guterwa.
Badege yakomeje avuga ko aba bamaze gukora aya mahano, bahise biruka n’amaguru berekeza iya Giticyinyoni, bageze muri Kamonyi (Runda) bashaka aho bihisha barara aho, bukeye mu gitondo uyu Ntakirutimana atega imodoka imwerekeza iwabo Rusizi, agezeyo ashaka uko yasubira muri Kongo anyuze mu bwato, akaba yarafatiwe ku mupaka w’u Rwanda mu karere ka Rubavu ashaka kwambuka ajya Kongo, naho uyu Mugabonake we akaba yarafatiwe Bugesera .
ACP Badege yavuze ko aba bagabo bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, kugambanira igihugu n’icyaha cyo kwica no gukomeretsa, byose bihanishwa igifungo cya burundu.
Badege yagize ati: “Abanyarwanda bagomba kuba maso kuko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagifite umugambi wabo w’ubugizi bwa nabi”.
Yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda, bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano uwo bakeka ko yahungabanya umutekano wabo.