Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nyakanga yerekanye abagabo 3 baguwe gitumo mu mu kagari ka Kigarama , umurenge wa Kigarama, akarere ka Kirehe bitegura gupakira imifuka umunani y’ibiro 400 by’urumogi mu modoka yo mu bwoko bwa RV4 ifite nomero za purake RAA 436 X.
Abafashwe ni Havugimana Emmanuel w’imyaka 26 ukomoka mu karere ka Kirehe, Ngendahimana Emmanuel w’imyaka 25 nawe ukomoka mu karere ka Kirehe na Nkurikiyingoma Pacifique w’imyaka 32 ukomoka mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, akaba ariwe wari utwaye iriya modoka .
Aba bose bavuga ko bahujwe n’umugabo witwa Yonasi ukomoka mu karere ka Muhanga.
Havugimana yagize ati:”Yonasi yansabye kumugereza iyi mifuka i Kigali, anampuza n’uyu mushoferi wagombaga kuyihageza”.
Nkurikiyingoma we yavuze ko yahagurutse i Kigali ari Yonasi Muhanga umuhaye akazi ko kumuvanira abakecuru mu karere ka Kirehe, aho yagize ati:”Yonasi yambwiye ko hari abakecuru 2 ngomba kujya kumuzanira muri Kirehe akampa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu(50.000Frw), ampa nimero z’uyu Havugimana ngo andangire aho bari, ngenda muhamagara ngiye kuhagera yohereza uyu Ngendahimana ngo aze amfate, tugeze imbere tuhasanga Polisi, Ngendahimana ahita ava mu modoka ariruka Polisi imwirukaho iramufata nanjye ndafatwa”.
Aba bagabo bose uko ari 3 baremera icyaha bakagisabira n’imbabazi, bakavuga ko batazabisubira.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko aba bafashwe muri gahunda yo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge, bigaragara ko mu karere ka Kirehe hakiboneka ibiyobyabwenge.
Akaba yagize ati:”Polisi y’u Rwanda yahawe amakuru n’abaturage ko hari abantu bagiye kohereza urumogi mu mujyi wa Kigali, turabakurikirana tubafatira mu cyuho bagiye kurupakira.
Yakomeje agira ati:”Aba nibo batwangiriza abaturage kandi Polisi y’u Rwanda ntishobora kwihanganira abantu nk’aba, turasaba ko abantu bose bamenya ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’abantu n’umuryango nyarwanda”.
CSP Twahirwa yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba uko ari batatu bafatanwa ruriya rumogi maze asaba abandi baturage kwigana uru rugero rwabo rwiza.
Ingingo ya 594 yo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











