Polisi y’u Rwanda yegereje zimwe muri serivisi zayo abitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo 2024) ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, zitangwa n’amashami abiri ariyo; Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (T&L) n’Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB).
Iri murikagurisha ririmo kuba ku nshuro ya 27, kuva ku wa Kane tariki 25 Nyakanga kuzageza tariki ya 15 Kanama, aho ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 448 barimo ab’imbere mu gihugu 329 n’abanyamahanga 119.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu muhango wo gutangiza imurikagurisha wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko abitabira imurikagurisha begerejwe serivisi zibafasha gusobanukirwa ibijyanye n'uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi ndetse no kubakemurira bimwe mu bibazo bafite bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
ACP Rutikanga yavuze kandi ko umutekano w’abitabira imurikagurisha n’ibikorwa byabo ucunzwe neza, amasaha yose nk’uko bisanzwe, bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge.
Yagize ati: “Haba ku manywa na nijoro, abamurika ibikorwa byabo n’abitabira imurikagurisha bagihari cyangwa batashye, abapolisi baba bahari kugira ngo bacunge umutekano w’ahabera Imurikagurisha. Hari kandi imodoka y’Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi n’ibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzizimya, ku buryo hahita haboneka ubutabazi bwihuse mu gihe yaba igize aho igaragara.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze yavuze ko uko imurikagurisha rigenda rirushaho gutera imbere, ari nako rifasha mu gusakaza ubucuruzi bw’u Rwanda n’ibihakorerwa ku isoko Mpuzamahanga.
Yashimiye abamurika ibikorerwa mu Rwanda uburyo bigenda byiyongera buri uko habaye imurikagurisha mu rwego rwo kubimenyekanisha, ashimira n’abanyamahanga bitabira iri murikagurisha.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF); Mubiligi Jeanne Françoise mu ijambo rye, yavuze ko Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera mu Rwanda buri mwaka, ari amahirwe afasha abamurikabikorwa kwerekana ibyo bakora ndetse nabo bakabasha kwigira kuri bagenzi babo bo mu bindi bihugu bakora bimwe.
Yashimiye by’umwihariko abamurika ibikorerwa mu Rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ibikorerwa mu nganda n’ibindi, ashishikariza abaturarwanda gukomeza gusura iri murikagurisha mu rwego rwo kubatera inkunga, ashimira n’abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu migendekere myiza y’imurikagurisha.
Iri murikagurisha ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurikabikorwa bo mu bihugu 19, birimo u Rwanda n’ibindi bihugu 11 byo ku mugabane w’Afurika na 7 byo ku mugabane w’Aziya.