Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yateye inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda abamotari ba Kicukiro

Ubwo umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP/OP) Dan Munyuza yagiranaga inama n’abamotari barenga ibihumbi bitatu (3000) bakorera mu duce twa Kanombe, Gikondo na Kicukiro, yababwiye ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kubatera inkunga ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda(1.000.000Frw) mu rwego rwo kubafasha kugira imibereho myiza.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukwakira, ibera ku kibuga cy’Ishuri rikuru ry’imyuga (IPRC) Kicukiro.

DIGP Munyuza yabasabye kubahiriza amategeko y’umuhanda, kandi bakanagira uruhare mu gucunga umutekano.

Yakomeje abasaba kuba ijisho ry’abagenzi babo, bakumira ibyaha bitaraba, kandi bakagira uruhare mu kwirinda icuruzwa ry’abantu.

Akaba yagize ati:“Namwe mukwiye kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, mugatanga amakuru kuri Polisi ibyaha bigakumirwa bitaraba, mugatawara umugenzi, ariko uwo mukemanga mugahamagara Polisi mukayiha amakuru".

DIGP Munyuza yavuze ko mu mujyi wa Kigali ariho hari umubare munini w’abakora  umwuga wo gutwara abagenzi, akaba ariyo mpamvu impanuka ziterwa na moto ariho ziganje, kandi inyinshi zigaterwa n’uburangare no kutubahiriza amategeko y’umuhanda bya bamwe mu bamotari.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage yasabye abamotari kwibumbira no gukorera mu mashyirahamwe, bakanarushaho gukorana n’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha.