Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yateye inkunga abamotari bo mu mujyi wa Musanze

Kuri uyu wa gatanu tariki 8  Gashyantare 2014, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inkunga ingana na Miliyoni imwe (1, 000,000Frws) y’amafaranga y’u Rwanda  amakoperative y’abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze.

Muri uwo muhango,  Koperative COTAMONO ikorera muri uwo mujyi wa Musanze, yanahawe igikombe cy’uko yitwaye neza mu gucunga umutekano. Iyi Koperative ikaba igizwe n’abanyamuryango 3800.

Umuyobozi wa Koperative COTAMONO Muberuka Safari yashimiye Polisi inkunga ibateye, avugako izabafasha mu kazi kabo  kandi bakazarushaho kwiteza imbere.

Mu ijambo rye, umuyobozi  w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimé wari uri muri uwo muhango, yabwiye abatwara za moto ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye umujyi wa Musanze by’umwihariko, n’igihugu muri rusange.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  Assistant Commissionner of Police Damas  Gatare yasabye abo bamotari ko bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha no gushyikiriza inzego z’ubutabera uwo ariwe wese washaka kubangamira iterambere ryabo n’iry’igihugu. Aha yagize ati: “nta mutekano uriho, nta terambere ryashoboka, mukwiye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi byaha byabangamira umutekano magashishoza neza mugihe matwaye abagenzi mukabanza mukamenya neza abo mutwaye mu rwego rwo kwicungira umutekano”

Yasoje ababwira ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, bagafatanya n’inzego z’umutekano mu kurinda icyahungabanya umutekano wabo n’uw’igihugu muri rusange..