Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yafashe itsinda ry’abajura 5 bamaze gufatirwa mu gikorwa cy’ubujura bakoresheje ubwambuzi bushukana mu bihe bitandukanye mu mujyi wa Kigali.
Aba bajura bakaba bari bamaze kubeshya abantu 7 bose bo mu mujyi wa Kigali, bakaba bari bamaze kubatwara amafaranga arenga miliyoni 50 z’amanyarwanda.
Nk’uko byerekanywe n’iperereza Polisi y’u Rwanda yakoze, ngo aba bajura bakoresha ubwambuzi bushukana, umwe ahamagara umuntu azi neza ko afite amafaranga cyangwa w’umucuruzi, akigira nk’aho baziranye, akamubwira ko sosiyete ikora imihanda yitwa Strabag ikeneye ibyuma by’imashini zabo zikora imihanda, akaguha undi muntu wiyita umuyobozi muri Strabag, nawe akakubwira ko koko ibyo byuma babikeneye kandi ku buryo bwihutirwa, akanakurangira umuntu umwe wenyine ubifite muri Kigali, akakubwira kandi ko ubigura kuri macye, wabigeza muri Strabag bakabikugurira ku mafaranga menshi.
Icyo gihe rero uragenda ukabigura, wajya kuri Strabag uwiyitaga umuyobozi waho ukamubura, wanasubira aho wabiguze na wa wundi ukamubura, wanabahamagara ugasanga telefone zabo bazizimije, ugasigarana bya byuma ntacyo uri bubikoreshe.
Polisi y’u Rwanda ikaba ivuga ko bahamwe n’icyaha bahanishw aingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda ushinzwe itangazamakuru muri Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko iperereza rikomeje kugirango niba hari abandi bari inyuma y’ubu bwambuzi bushukana nabo bashyikirizwe ubutabera.
Yasabye kandi abantu kwirinda gushaka inyungu z’ikirenga, kuko ariho amafaranga yabo yibirwa.
Yanabasabye kujya basaba urupapuro rw’inyemezabwishyu aho baguze ibintu hose, kandi bakagurira ahantu hazwi.
Kinyarwanda
English











