Kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 gashyantare 2015 ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe –kigali polisi y’u Rwanda yahafatiye abagore babiri bafite ibiyobyabwenge bizwi ku izina rya Cocaine bifite agaciroka miliyono 702 z’amafaranga y’u Rwanda
Abo bagore uko ari babiri aribo Mukarukundo Cecile na Uwimana Sammy bakaba bafite ibyangombwa by’ububiligi bagenderaho muri izo ngendo zabo zo gucuruza ibiyobyabwenge bakaba barafashwe bavuye antebe ho muri Uganda.
Usibye abo bagore, hakaba hanadfashwe n’uwitwa Nahimana J.Pierre ari nawe mugabo wa Mukarukundo Cecile wari uje asanganiye umugore we kukibuga cya Kanombe ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi kicukiro.
Umuvugizi wa polisi Chief Supt. Celestin Twahirwa yavuze ko amakuru y’abo bagore akimara kumenyekana ko bagiye kunyura ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahise babitegura bakaba bafashwe saatanu n’igice z’ijoro bafite ibyo bipfunyika bya kokayine babifunze mumasashi afungwamo icyayi cy’ikawa.
Yakomeje avuga ko nta narimwe u Rwanda ruzihanganira kuba inzira y’ibiyobyabwenge ndetse n’iy’abandi banyabyaha ,ko bazakomeza gukorana na polisi z’ibihugu duturanye bitandukanye ,polisi mpuzamahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha ndengamipaka ,ko umutekano u rwanda rugezeho uyu munsi utazahungabanywa n’izo nkozi z’ibibi.
Yahamagariye abantu bose gutanga amakuru kandi kugihe kukintu cyose gikekwaho kuba icyaha.
Ubu Polisi y’u rwanda ikaba imaze gufatira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe ibiro bigera kuri 24 bya kokayine.
Ubushize hakaba harafashwe abantu bagera kuri bane n’ibiro 10,7 bya kokayine muri abo bantu hakaba harimo umugande wari ufite pasiporo y’abanyamerika ari nawe wafashwe mu kwa munani umwaka ushize afatanwa ikiro kimwe ,hafashwe kandi abanyarwanda babiri bafite pasiporo y’ububiligi nabo bafite ibiro 7,4 bo bakaba barafashwe mu gushyingo umwaka ushize n’umunyakenya umwe wafashwe mu kwezi gushize afatanwa ibiro 2,3 bya kokayine.
Dushingiye ku ngingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ,uwo ariwe wese uzafatirwa mubikorwa nk’ibi azahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka itandatu n’imyaka icumi y’igifungo n’amande ari hagati ya miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











