Polisi y’igihugu yerekanye abantu 2 bacyekwaho kwinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya cocaine bagikuye mu gihugu cya Brazil.
Umwe muri abo bafashwe, n’uwitwa Izibyayo Sostene, akaba ndetse ari umuturage I Nyamirambo mu mugi wa Kigali. Uyu akaba yaratawe muri yombi tariki ya 18 Ugushyingo, akaba yarafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’i Kanombne. Ubwo yafatwaga na Polisi akaba yarasanganywe ibiro 7.4 bya cocaine, bifite agaciro k’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’iburayi (Euro), ibihumbi 296,000 ahwanye n’afaranga y’amanyarwanda million 254.
Mbere yuko atabwa muri yombi, uyu Sosten akaba yari avuye muri Brazil, indege yari arimo ikaba yaranyuze mu gihugu cya Quatar, ikomeza muri Senegal aho yaje gusoreza urugendo mu Rwanda.
Rukundo Eric na Ndisabiye Janvier nabo bakekwaho iki cyaha, batawe muri yombi na Polisi mu bihe bitandukanye mu mugi wa Kigali ndetse n’i Nairobi muri Kenya.
Rukundo Eric wafatiwe i Kigali, bivukwa ko nawe yari avuye mu gihugu cya Brazil, akaba kandi ngo yarakoreshaga ibyangombwa by’Ububirigi. Naho Ndisabiye Janvier we akaba yarafashwe n’igipolisi cya Kenya ubwo yageragezaga gucika akigera ku kibuga cy’indege cya Jomo Kinyata.
Kugeza ubu Polisi ya Kenya niy’u Rwanda zikaba ziri mu biganiro kugira ngo Rukundo Janvier agezwe i Kigali ndetse anashyikirizwe ubutabera.
Kugeza ubu, abacyekwaho iki cyaha bafungiye by’agategayo kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.
Assistant Commissioner of Police Tony Kuramba, umuyobozi muri Polisi y’igihugu uhagarariye Polisi mpuzamahanga yavuze ko, abo bagabo uko ari 3, ari bamwe mu bacuruzi kabuhariwe ba cocaine, ariko bakaba barakurikiranirwaga na Polisi umunota ku wundi kuva bagihaguruka mu gihugu cya Brazil kugeza bafashwe.
ACP Kuramba yagize ati, “Twagejejweho amakuru ajyanye n’ibikorwa byaba bagabo igihe bari bagihaguruka mu gihugu cya Brazil. Polisi ku kibuga cy’indege yahise imenyeshwa , itangira kubahiga bukware kugeza ubwo umwe witwa Izibyayo yaje gufatirwa i Kigali. Akigera ku kibuga cy’indege cy’ i Kanombe, yahise atabwa muri yombi ndetse aza gusakwa nyuma anaza gusanganwa udupfunyika 14 twari turimo icyo kiyobyabwenge”.
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukaza umutekano ku bibuga by’indege no ku mipaka kugira ngo ibashe kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge kimwe nibindi byaha ndengamipaka. Bumwe mu buryo bukoreshwa na Polisi mu gukumira ibyaha ndengamipaka harimo, uburyo bwa 1-24/7, ubu buryo bukaba bwifashishwa na Polisi mu Karere no ku isi muri rusange bahanahana amakuru kubakekwaho gukora ibyaha birenga imipaka.
ACP Kuramba yakomeje avuga ko, urumogi ari cyo kiyobyabwenge gikunze kwinjizwa mu Rwanda aho kiba gikuwe mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yakomeje avuga ko cocaine yo idakunze kugaragara mu Rwanda.
Yakomeje atangaza ko, Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi n’ububasha bwo gufata uwariwe wese wagerageza gukoresha ubutaka bw’u Rwanda nk’icyambu cyo kunyuzamo ibiyobyabwenge cyangwa kubicuruzamo. Yavuze kandi ko ibi biterwa ahanini n’imikoranire myiza hagati yaza Polisi mu Karere, zirangwa no guhanahana amakuru kugihe ku banyabyaha.
Yakomeje atangaza ko Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hatabwe muri yombi abandi bantu bacyekwaho kuba bari inyuma yiki cyaha.
Kuramba yashishikarije abakora ingendo haba mu ndege, imodoka n’ubundi buryo, kumenyesha inzego z’umutekano igihe hari abo bacyetseho kuba batwaye ibiyobyabwenge.
Ingingo 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, umuntu wese ukora, uhindura, winjiza,ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyingingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











