Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 2 bakekwaho urupfu rwa Makonene Gustave, wari umukozi w’umuryango utegamiye kuri Leta (Transparency International – Rwanda) wishwe muri Nyakanga umwaka ushize.
Umurambo wa Makonene, wari umuhuzabikorwa w’uwo muryango mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba ukaba wabonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Nyamyumba tariki ya 18 Nyakanga 2013.
Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda,ryatangaje ko abakekwaho ubu bwicanyi ari Iyakaremye Nelson na Ndabarinze Isaac.
Ndabarinze akaba yarafatiwe i Kigali nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe na Polisi y’u Rwanda naho Iyakaremye akaba yari asanzwe afungiye muri gereza ya Remera kubera ibindi byaha.
Mu iperereza ryimbitse ryakozwe n’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ryerakenye ko aba bombi bakekwaho urupfu rwa Makonene ari abapolisi bafite ipeti rya Kaporali,bakaba baramuhoye ko bangaga ko azagaragaza ibikorwa binyuranyije n’amategeko bakoraga birimo ruswa no gufasha abantu baturuka mu gihugu cya Congo mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, kuko yari yaramaze kumenya uruhare rwabo muri ibyo bikorwa bitemewe.
Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyize ingufu mu kurwanya ruswa ifatanyije n’inzego zitandukanye zirimo urwego rw’umuvunyi na Transparency International Rwanda, ababifatiwemo bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Aba bombi nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingigo ya140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











