Nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira mu turere twa Nyagatare na Gatsibo hadukiye abantu bahamagara abacuruzi bakoreshaje telephone cyangwa bakabandikira ubutumwa bugufi (sms) babatera ubwoba ko bagomba kubohereza amafaranga bakababwira ko nibatabikora babatwikira cyangwa bakica abana babo kuko bazi aho biga , kuri uyu wa kane Polisi y’u Rwanda yavuze ko imaze guta muri yombi 2 bakekwaho icyo cyaha.
Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP ) Theos Badege, yavuze ko abafashwe ari Karangwa Hussein usanzwe ari umumotari muri Santeri ya Ryabega mu Karere ka Nyagatare akaba yarigeze no gufungwa azira gucuruza ibiyobyabwenge n’ubwambuzi bushukana na Mugabo Frank wigeze gukurikiranwaho ubujura bw’inka, bombi bakomoka mu karere ka Nyagatare.
Yakomeje avuga ko nyuma y’aho Polisi iherewe amakuru y’aba bantu batera abandi cyane cyane abacuruzi ubwoba yatangiye gukora iperereza, isanga aba bombi bakekwaho kuba inyuma y’ibikorwa byo gutwika inzu 2, harimo iyatwikiwe mu karere ka Gatsibo ahazwi nko ku cya Ngarama n’iyatwikiwe mu karere ka Nyagatare muri Santeri ya Ryabega.
ACP Badege yagize ati:”Aba basore bigeze guhamagara no koherereza umucuruzi ubutumwa bugufi bumusaba kohereza amafaranga ibihumbi magana atanu(500.000Frw) ko natabikora azabona nk’ibyabereye ku cya Ngarama cyangwa Ryabega”.
Yakomeje agira ati:”Turahumuriza abaterwaga ubwoba n’aba bantu cyangwa abo bafatanyije muri ibi bikorwa byo kubatera ubwoba, ko Polisi y’u Rwanda yabihagurukiye, kandi igikurikirana ngo irebe niba hari abandi bafatanya n’aba bamaze gufatwa”.
ACP Badege yanavuze ko Polisi y’u Rwanda igira inama abishora muri ibi bikorwa kubireka burundu, kuko bihanishwa gufungwa no gucibwa ihazabu y’amafaranga.
Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda igiye gukomeza gukorana n’ibigo by’itumanaho n’abo bikorana mu kohereza no kwakira amafaranga, kugirango binoze imikorere yabyo kuko nimero aba bagizi ba nabi bakoresheje basanze zitababaruyeho.
Ingingo ya 398 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese utwika abishaka amazu, amangazini, inyubako ituwemo cyangwa isanzwe iturwamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka makumyabiri n’itanu (25). Naho iya 172 ivuga ko umuntu wese, mu nyandiko itariho izina rye cyangwa iriho umukono, ukangisha ku gahato cyangwa kugira ngo habeho kwigura, kugirira nabi abantu cyangwa kubavutsa ibyabo, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000Frw), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











