Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu nshya Polisi ku rwego rw'umujyi wa Kigali izakoreramo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mata, Polisi y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu nshya Polisi ku rwego rw'umujyi wa Kigali (Central Region) izakoreramo.

Iyi nzu ifite amagorofa 2 ikaba izanakoreramo Polisi y'akarere ka Gasabo ndetse na sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo gutaha  ku mugaragaro iyo nyubako wabereye aho yubatse mu murenge wa Remera yari Minisitiri w'umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana, ukaba wari wanitabiriwe  n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe Ubutegetsi n'abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, umuyobozi w'ishami ryayo rishinzwe ibikorwa by'ubwubatsi DCGP Stanley Nsabimana, bamwe muri ba ofisiye bakuru ba Polisi y'u Rwanda, n'abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta.

DCGP Nsabimana yasobanuriye abari bitabiriye uyu muhango ko iyi nyubako ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari imwe n'igice (1,5B), ikaba irimo ibiro 25, kandi ko ifite aho abakurikiranyweho ibyaha bazajya bafungirwa by'agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza, kandi hakaba hujuje ibyangombwa.

Yavuze ko iyi nyubako irimo ibyuma bifata amashusho, ashobora kwifashishwa mu kumenya uwaba yayikoreyemo icyaha runaka.

Abitabiriye iki gikorwa batambagijwe ibyumba by'iyi nyubako, ari nako basobanurirwa  n'umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of  Police (ACP), Rogers Rutikanga, serivisi zibitangirwamo.

Avugana n'itangazamakuru nyuma yo gutambagizwa ibyumba by'iyo nyubako  no gusobanurirwa serivisi zibitangirwamo, Minisitiri Harerimana, yavuze ko iyi nyubako igendanye n'icyerekezo  na gahunda y'igihugu yo guteza imbere ibikorwa remezo bifitiye igihugu n'abaturage akamaro."

Yagize ati: "Kuba izi nzego zibonye ibiro bishya bigendanye n'igihe, zikaba zizajya zikorera hamwe, bizatuma zirushaho kuzuza inshingano zazo. "

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Chief  Supt.of  Police (CSP), Celestin Twahirwa, yabwiye itangazamakuru ko bene izi nyubako zigezweho  zizubakwa no mu bindi bice by'igihugu,  kugira ngo Polisi y'u Rwanda ibikoreramo ikorere ahantu hamwe kandi hagezweho, bityo irusheho kuzuza inshingano zayo.