Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’imikwabu yakozwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke mu mezi ane ashize yatumye hafatwa litiro 226 za kanyanga, amaduzeni 142 ya Sky Warage, amaduzeni 28 ya Real Warage, amaduzeni 156 ya Kitoko n’amasashe 1272 ya Reving Warage: zose zikaba ari inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.
Mu bindi byafashwe harimo bule 1325 z’urumogi.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gasenyi taliki ya 7 Nyakanga 2016, kikaba cyaritabiriwe n’abantu bagera kuri 500 barimo abaturage, abanyeshuri ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere,Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire yabwiye abacyitabiriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yakomeje ababwira ati,"Kunywa, gutunda, no gucuruza ibi biyobyabwenge byangijwe ndetse n’ibindi ni icyaha. Bitera ubukene umuntu wabyishoyemo aho kumukiza nk’uko bamwe babitekereza. Ikindi kandi, bitera uburwayi umuntu ubinywa. Murasabwa rero kubyirinda no gufatanya kubirwanya mutanga amakuru y’ababyishoramo."
SP Karagire yagize na none ati:"Umuntu wanyoye ibiyobyabwenge ntatekereza neza. Ni na yo mpamvu akora ibinyuranije n’amategeko kubera ko nta mutimanama aba afite."
Yabwiye abo banyeshuri ati: "Hari bamwe muri bagenzi banyu batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Rimwe na rimwe bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kureka ishuri. Mwirinde kubyishoramo, kandi mutange amakuru y’ababikora."
Yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo biyobyabwenge byangijwe bifatwa, maze asaba abatuye muri aka karere bose kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko, kandi bagatanga amakuru yatuma bikumirwa.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Catherine yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge zigera ku ubikora, umuryango we, ndetse no ku muryango mugari w’abantu.
Yababwiye ati:"Kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo ntibigomba guharirwa Polisi y’u Rwanda. Buri wese arasabwa kubyirinda kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’ababyishoramo bose."
Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abari aho, anabasaba kandi kubahiriza gahunda zose za leta harimo n’umuganda.

Kinyarwanda
English










