Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yatangirijwemo ubukangurambaga:Mparanira uburinganire bw’umugabo n’umugore, ”HeForShe”

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nyakanga 2015 hatangirijwe ku rwego rw’igihugu ubukangurambaga:Mparanira uburinganire bw’umugabo n’umugore buzwi ku izina:”HeForShe” mu rurimi rw’icyongereza.

Atangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, yavuze ko ubu bukangurambaga ku rwego rw’Isi bwatangijwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) muri Nzeri 2014, bukaba bugamije gukangurira  igitsina gabo gushyigikira ibikorwa biteza imbere umugore, bakaba umusemburo wo kugera ku ihame ry’uburinganire ndetse n’uburenganzira bw’abagore.

Minisitiri Gasinzigwa yaboneyeho umwanya wo gushimira Polisi y’u Rwanda uruhare isanzwe igira mu guteza imbere uburinganire bw’umugabo n’umugore, anavuga ko ubu buringanire butareba umugore gusa, ko ahubwo umugabo abufitemo uruhare rukomeye cyane.

Akaba yagize ati:”Nk’abanyarwanda, uburinganire bw’ibitsina byombi buri mu muco wacu, kuko abagabo bashyigikira ihame ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore, n’Isi yose ibona uruhare rw’u Rwanda, akaba ariyo mpamvu n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) ryemeje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu bayobozi b’ibihugu 10 ku Isi bagize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’umugore, rinamusaba gukomeza kumvikanisha ku Isi yose agaciro k’ubufatanye  hagati y’umugabo n’umugore”.

Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko n’ubwo u Rwanda rusanzwe rufite gahunda ziteza imbere uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, ngo muri iyi gahunda ya “HeForShe” u Rwanda ruzibanda ku ntego 3 kuko UN Women yasabye intego zakwibandwaho cyane kurusha izindi.

Yavuze ko intego u Rwanda ruzibandaho zirimo gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa, guteza imbere umugore n’umukobwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, no kongera umubare w’abakobwa biga ubumenyingiro  ku buryo bazikuba gatatu mu myaka itanu iri imbere.

Yasoje asaba Polisi y’u Rwanda kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga no gufasha mu gusakaza no gushishikariza abanyarwanda gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gushyira, gusakaza no gushishikariza abanyarwanda gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga“HeForShe”, kandi ko Polisi y’u Rwanda ihora ishaka icyatuma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ricika burundu ndetse n’ icyateza imbere iterambere n’imibereho y’abanyarwanda, anavuga ko ubu bukangurambaga buzatuma habaho umutekano n’iterambere ryihuse kandi rirambye. 

Uyu muhango ukaba wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) mu Rwanda Clara Anyangwe, n’umukuru w’ urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura uyubahiririzwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore (GMO) Rose Rwabuhihi.