Kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 urwego rwa polisi y'igihugu rwatangije ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda.
Uyu muhango watangiriye mu karere ka gatsibo aho umushyitsi mukuru yari umuyobozi w’intara y’iburazirazuba Madame Odette uwamariya. Insanganyamatsiko y'icyo gikorwa ikaba igira iti” Impanuka zakumirwa tubigiremo uruhare”.
Icyo gikorwa kikaba giteganyijwe ku munsi wejo taliki 13 gukomereza mu karere ka kamonyi mu ntara y’amajyepfo,Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ndetse na Gakenke mu ntara y’amajyaruguru.
Umuyobozi wa polisi y’igihugu Emmanuel k. Gasana yavuze ko impanuka zihangayikishije abanyarwanda aho kuva taliki ya 22 Nyakanga abantu 40 bahazize ubuzima abandi bagakomereka.
Umuyobozi wa polisi akaba yibukije ko umuvuduko wemere mu gihugu ku modoka ntoya ari kilometer 80 ku isaha, imodoka zitwara abagenzi ari kilometer 6o ku isaha , mu mujyi ni 40 ku isaha.
Umuyobozi wa polisi kandi yanagarutse ku mpamvu zitera impanuka arizo gutwara unaniwe , umuvuduko ukabije no kutubahiriza amategeko , abakoresha ibiyobwabwenge, uburangarare ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye zishobora gutera impanuka.
IGP Gasana akaba yasezeranyije abanyagatsibo ko umumotari uzahiga abandi mu gikorwa cyo kurwanya no gukumira impanuka mu kwezi ku kuboza azahembwa moto n’aho umuturage uzajya atanga amakuru ndetse akagaragaza uruhare runini mu gukumira impanuka nawe azahembwa bishimishije.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Odette uwamariya yagarutse ku ngamba intara y’iburasira zuba yihaye mu gukumira impanuka aho yatangaje ko ku italiki ya 15 Kanama zizatangira gushirwa mu bikorwa.
Izo ngamba akaba arizo gushyira ibyapa biranga imodoka imbere mu mudoka aho abagenzi bose bazireba bakaba bamenyesha polisi, gushyiraho ahantu hazwi hatandukanye aho imodoka zihagarara akanya kato ziruhuka, kumenya igihe imodoka yahagurukiye n’igihe izajya igerera aho igiye.
Ikindi kandi bakaba biyemeje gushyira mubikorwa n’amabwiza yafatiwe mu nama yahuje inzego zitandukanye kubijyanye no gukumira impanuka yabereye kucyicaro gikuru cya polisi taliki ya 11 kanama 2014.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba akaba yashimiye polisi kuba yatangije igikorwa cyo gukumira impanuka mu mihanda aho abaturage bahabwa ubutumwa bukubiyemo uburyo bakwirinda impanuka mu nzira nyabagendwa.
Kinyarwanda
English











