Ku itariki 19 Werurwe 2015, Polisi y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi.
Iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Kirehe, aho cyitabiriwe n’abaturage barenga 1000, abenshi muri bo bakaba ari urubyiruko dore ko ari rwo rwibasiwe cyane n’iki kibazo.
Ubu bukangurambaga buzakorwa mu gihugu cyose, cyane cyane, ahakunze kugaragara ibiyobyabwenge. Insanganyamatsiko y’iki gikorwa cyatangiye ikubiye muri aya magambo: "Dukumire ibiyobyabwenge, turengera urubyiruko".
Impamvu bwatangirijwe muri aka karere, ni uko byagaragaye ko ikigereranyo cy’urumogi kigaragaza ko 74% y’urwinjizwa mu gihugu ruturutse mu bihugu by’ibituranyi, runyuzwa muri aka karere.
Muri uwo muhango, hagaragayemo ubuhamya burimo ubw’uwaretse gucuruza urumogi witwa Nsengimana Damien, n’uwafatanywe ibiro umunani byarwo witwa Munyeshyaka Jean Claude.
Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwatangiriye kuri santere ya Nyakarambi rusorezwa ku biro by’akarere ka Kirehe, ari naho umuhango nyir’izina wabereye.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimiye ubuyobozi bw’aka karere kubera ibintu byinshi byiza kakoze mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange ariko abwereka ko igipimo cy’ibiyobyabwenge kikiri hejuru ku buryo kitajyanye n’ibyiza bakoze, bityo abusaba kugihagurukira kugira ngo bukirandure burundu.
IGP Gasana yemereye ubuyobozi bw’aka karere ko Polisi y’u Rwanda izabufasha kubirwanya. Yasabye imirenge gupiganirwa kurwanya ibiyobyabwenge kandi ko umurenge uzaza ku isonga mu kubirwanya, uzahembwa imodoka y’ikamiyoneti.
Yasabye inzego zose zirimo iz’ubuyobozi n’iz’umutekano, ndetse n’abaturage muri rusange, kurushaho gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge ku buryo abayobozi nibongera gusura aka karere ubutaha bazasanga urumogi rwarabaye amateka muri ko.
Uwo muhango waranzwe n’akanyamuneza ku bari bawitabiriye kubera gususurutswa n’abahanzi nka Kamikazi Liza, Eric Senderi Nzaramba na Tuyisenge Jen de Dieu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburasirazuba, Makombe Jean de Dieu, wari uhagarariye umuyobozi w’intara muri uyu muhango, yavuze ko akarere ka Kirehe kaza ku isonga mu turere twinjizwamo urumogi.
Yasabye inzego z’ubuyobozi kurushaho kubirwanya kandi abwizeza kuzabubifashamo. Yijeje kandi Polisi y’u Rwanda ko nabo nk’urwego rw’ubuyobozi bw’intara bazashyiramo imbaraga kugira ngo ibiyobwabwebge birandurwe burundu muri iyi ntara.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Gerard Muzungu, yagaragaje ko ibiyobyabwenge byinjizwa muri aka karere biturutse mu bihugu by’ibituranyi bihana imbibi nako. Yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kubirwanya, kandi ashimira Polisi y’u Rwanda kubikumira dore ko umwaka ushize Polisi yahaye aka karere imodoka igashimira uruhare kagize mu kurwanya ibyaha bitandukanye, ndetse umurenge wako wa Mushishiro nawo uhabwa moto.
Yijeje umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana, ko bagiye kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge kandi ko bizeye badashidikanya ko bazabitsinda nta kabuza.
Nsengimana, waretse gucuruza urumogi yagize ati:"Mu gihe cy’imyaka itanu namaze ncuruza urumogi nta nyungu nabibonyemo uretse gufungwa mu gihe cy’umwaka wose n’izindi ngaruka zitari nziza. Nta cyiza cyabyo, maze gufungurwa narabiretse, nkora ibindi bikorwa byemewe n’amategeko binyinjiriza inyungu kandi bimaze kungeza kuri byinshi". Yakanguriye abaturage bagenzi be kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe ku babinywa, ababitunda n’ababicuruza.
Abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa nabo biyemeje kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge. Umwe muri bo wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Rusumo witwa Umuhoza Diane, yagize ati:"Umunyeshuri wanyoye ibiyobyabwenge ntashobora gukurikira amasomo ye neza. Ibyo bigira ingaruka mbi ku mitsindire ye. Twe twamenye ingaruka zabyo, tugiye kurushaho gukangurira abandi kubyirinda no kubireka".
Kinyarwanda
English











