Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa mu magereza

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abagororwa kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu magereza yo mu Rwanda.

Ubu bukangurambaga bukaba buri gutangirwa mu magereza ya Rilima, Muhanga, Huye, Musanze, Nyagatare, Ntsinda, Rusizi na Rubavu.

Mu kiganiro yahaye abagororwa bo muri gereza ya Rilima iri mu karere ka Bugesera, Chief Inspector of Police (CIP) Modeste Gasore ushinzwe ubuyobozi mu bigo Isange One Stop Centers na gahunda z’ubuvuzi bwihariye muri Polisi y’u Rwanda, yababwiye ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, haba k’uwarikorewe n’umuryango we by’umwihariko, n’igihugu muri rusange.

Yabasobanuriye ko mu nshingano za Polisi y’u Rwanda harimo kurinda, gukosora no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa kugirango bafatanye n’abandi mu iterambere ry’igihugu cyabo.

CIP Gasore yabasabye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho bari mu magereza, ndetse no mu miryango yabo nyuma yo kurangiza ibihano byabo.

Aha akaba yagize ati:” Iyo ukoze icyaha icyo aricyo cyose cyane cyane icy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abantu ntibongera kukugirira icyizere.

Ahasigaye ni ahanyu rero kugirango mwigarurire icyo cyizere, mukora ibitabuzwa n’amategeko, kandi cyane cyane mufatanya n’abandi kurwanya iki cyorezo.Uku niko umuryango nyarwanda uzabona koko ko mwahindutse, kandi nibyo bizaba ishingiro ryo kongera kubagirira icyizere  mu muryango nyarwanda”.

Inspector of Police (IP) John Bosco Kagame, umuhuzabikorwa wungirije wa Isange One Stop Centre yo mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda  ku Kacyiru, yasobanuriye abagororwa ko iyo baje babagana bahabwa ubufasha butandukanye haba ubw’ubuvuzi, ubujyanama ku by’amategeko n’ubundi bufasha butandukanye.

Umwe mu bafungiye muri gereza ya Muhanga witwa Bangamwabo Vedaste wakatiwe imyaka 10 kubera icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 16 mu karere ka Kamonyi, yavuze ko asaba imbabazi z’icyaha yakoze akanavuga ko yatesheje agaciro uwo yahohoteye ndetse n’umuryango we.

Akaba yanasabye ko ubuyobozi bwamuhuza n’uwo yahemukiye kugirango amusabe imbabazi.

Naho uwitwa Nyirabuhinja Christine ufungiye muri gereza ya Musanze akaba yarakatiwe imyaka 15 kubera kubyara agata uruhinja, yashimye ubutumwa Polisi yari isanzwe ibaha n’ubwo yabahaye, avuga ko iyo aza kubwumvira atari kwihekura.

Ubu bukangurambaga bw’iminsi 7 bukaba bwarateguwe na Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga na Ambasade y’Ubuholandi mu Rwanda ibinyujije ku miryango ishamikiye ku bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN).