Polisi y’u Rwanda yimakaje ubufatanye n’imikoranire hagati yayo n’Abaturage mu rwego rwo kwihutisha iterambere n’imibereho myiza ndetse no gucunga umutekano mu buryo burambye. Kugira ngo rero ubwo bufatanye buhoreho Polisi ihora irinda ikanarwanya icyo aricyo cyose cyakwangiza ubuzima bw’abaturage cyangwa kigatuma batagira uruhare mu gucunga umutekano.
Ni muri urwo rwego Polisi yatangije ubukangurambaga yise ‘SI ZO ZAWE, ZANGE’, ubu bukangurambaga bugamije kurwanya no guca burundu inzoga ndetse n’ibindi binyobwa bikorwa mu buryo butari umwimerere bikagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage cyane cyane ababinyoye.
Ubu bukangurambaga buje bwunganira ubundi bwari busanzweho bwa TUNYWE LESS, ariko bwo bukaba bwibanda cyane ku binyobwa bikorwa byongewemo ibindi binyabutabire byangiza ubuzima bw’abantu bikabatera uburwayi, ubuhumyi, ubumuga ndetse rimwe na rimwe bikanatera urupfu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mezi atandatu ashize y’uyu mwaka wa 2026, abantu 44 bamaze kwitaba Imana bazize kunywa inzoga n’ibindi binyobwa bikorwa mu buryo butari umwimerere. Ababinyweye usanga bahita bagira ibibazo bikomeye birimo uburwayi, guhuma, kwangirika kw’ingingo, n’urupfu bitewe n’uburozi bukabije buvangiwemo.

Komiseri ushinzwe Inozabubanyi n’Itangazamakuru muri Polisi akaba n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, avuga ko impamvu Polisi y’u Rwanda yatangije ubu bukangurambaga aruko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ingaruka zikomoka ku kunywa ibinyobwa byongewemo imisemburo n’ibinyabutabire bihumanya.
Avuga ko izo ngaruka zirimo uburwayi, guhuma amaso, ndetse no kubura ubuzima zagaragaye henshi mu gihugu cyacu nko mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Nyabihu, n’ahandi. Ibi byose kandi binaherekezwa n’ibikorwa by’urugomo, ndetse n’ibindi byaha bitandukanye bikomoka ku kuba abantu banyoye ibi binyobwa bityo ugasanga biteje umutekano muke.
Yagize ati: “Intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga ni uguharanira ko nta muntu uzongera gupfa, guterwa uburwayi cyangwa kugirwaho izindi ngaruka izo ari zo zose zitewe no kuba yanyoye ibinyobwa byakoreshejwe ibikoresho bitemewe, byongewemo ibindi binyabutabire cyangwa se byanakoranywe umwanda.”
Akomeza agira ati: “Ibi bizagerwaho hibandwa cyane ku gukangurira abakora ibi binyobwa, ababikwirakwiza ndetse n’ababinywa kubireka burundu; ku gukangurira abaturage kugenzura ibinyobwa banywa, byaba ibyo baguze mu maduka n’utubari ndetse n’ibyengewe mu ngo z’abaturage.”
ACP Rutikanga aratanga ubutumwa ku bantu bose ko; Inzoga zikozwe zongewemo ibindi binyabutabire birimo pakimaya, amasabune, amatafari, umubirizi, lovire, alukoro, urusenda, imiti ikoreshwa mu kuzibura imisarani n’ibindi binyabutabire, bigakorwa hagamijwe gushaka uburyohe bwazo abantu bagomba kumenya ko zica. Ibindi binyobwa bisanzwe byengerwa mu ngo z’abaturage birimo umutobe, ubushera(umusururu), ibigage, urwagwa n’ibindi binyobwa bya gakondo byaba ibyo kunyobwa mu rugo, kwakira abashyitsi cyangwa gukoreshwa mu birori, bigomba gukorwa hagendewe ku mabwiriza y’inzego zibishinzwe.
Ibi binyobwa byose bigomba gukorwa mu buryo bw’umwimerere, ntihagire ikindi kintu kidasanzwe cyongerwamo, bigakoranwa isuku, bigatangirwa ahari isuku ndetse n’ababikora bakaba bafite isuku. Gukora no gucuruza ibinyobwa byangiza ubuzima bw’abantu ni uguhemuka kandi birahanirwa. Ni inshingano kandi zacu twese guhashya no guca burundu ibi binyobwa no kurinda mugenzi wawe umushishikariza kugendera kure ibi binyobwa.
Kinyarwanda
English










