Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015, Polisi y’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro ishuri rizajya ritanga ubumenyi ku bagenzacyaha ba Polisi, iri shuri rikaba riherereye mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye yavuze ko gushyiraho iri shuri ry’ubugenzacyaha ari igisubizo cyo guhuza ubugenzacyaha n’ibibazo bitandukanye biterwa n’iterambere ry’ubukungu, ikoranabuhanga, itumanaho ryoroshye ndetse no gufungura imipaka n’amahanga, rikaba ari n’igisubizo cyo gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu ikorwa ry’amadosiye kubera ubunyamwuga budahagije, ibyo bikaba byarashoboraga gutuma bamwe mu banyabyaha badahanwa nk’uko bikwiye.
Afungura ku mugaragaro iri shuri, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, yavuze ko buri muturarwanda agomba kuba mu Rwanda hamwe n’ibye mu mutekano, bikaba bigomba kugirwamo uruhare rukomeye na Polisi nk’abari ku isonga mu gushakira abarutuye umutekano, hatirengagijwe uruhare rw’abaturage.
Akaba yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kubumbatira amahoro n’umutekano w’abaturarwanda, iha buri wese ubutabera buboneye, ariko na none ibi bikagerwaho ari uko hari abagenzacyaha babigize umwuga, aba bakaba bazajya bavoma ubumenyi muri iri shuri”.
Yakomeje avuga ko ibi bishingiye ku gushyira mu bikorwa Politiki ya Leta y’u Rwanda yo kwimakaza ubutabera buboneye ku baturarwanda bose, bituma bakora imirimo yabo nta bwoba bwo gukorerwa ibyaha”.
Iri shuri rizigisha abagenzacyaha bo mu rwego rw’ibanze n’urwisumbuye amasomo mu bugenzacyaha bw’ibanze bakazajya bayahabwa mu mezi ane (4), mu gihe ay’ubunyamwuga bazajya bayahabwa mu mezi atandatu (6).
Minisitiri Harelimana yavuze kandi ko iri shuri rizajya rinafasha mu guha ubumenyi abapolisi bo mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Yasoje avuga ko iri shuri rizabera u Rwanda kimwe mu bisubizo Leta y’u Rwanda ifite mu gukomeza kuba u Rwanda igihugu gitekanye.
Kinyarwanda
English











