Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda, yatangije ku mugaragaro ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro, Gishari Integrated Polytechnic (GIP), kiri mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwmagana.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri yigisha ubumenyi ngiro Nsengiyumva Albert.
Abanyeshuri berekana ibyo bakorera muri icyo kigo (Foto: RNP Media Center)
Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye abafatanyabikorwa bafashije Polisi y’u Rwanda mu kubaka iki kigo no kugishakira ibikoresho, harimo Minisiteri y’uburezi n’ ’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), anakomeza avuga ko iki kigo kizafasha abapolisi b’u Rwanda ndetse n’urubyiruko rwo mu ntara y’uburasirazuba by’umwihariko, n’urw’igihugu cyose muri rusange, kuko bazahigira imyuga itandukanye, izabafasha kwiteza imbere ubwabo no guteza imbere igihugu.
umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, yanavuze ko iri shuri Polisi yarishyizeho mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ; ndetse ko riri no mu murongo mugari w’inshingano za polisi zo kurinda umutekano, kuko rizigisha imyuga abantu bakabona akazi, bakabona amafaranga, bikazamura umutekano kuko bazabasha kubona uko babaho neza, ntibabe mu bashobora kwishora mu bikorwa bibi bashakamo imibereho n’amaramuko bakaba mu bahungabanya umutekano.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri yigisha ubumenyi ngiro Nsengiyumva Albert, mu ijambo rye yavuze ko kuba Polisi yarashyizeho iki kigo kizigamo abapolisi n’abasivile, bizatuma uko abaturage barushaho kwibonamo Polisi yabo dore ko byari byaratangiriye muri community policing.
Aha yagize ati:” Polisi y’u Rwanda igira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, n’iry’abanyarwanda muri rusange, iri shuri ubwaryo riri mu cyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo guteza imbere imyuga iciriritse”.
Yavuze kandi ko iki kigo kizafasha muri gahunda ya leta yo guha buri muturage ubushobozi bwo kwibeshaho neza no gutera imbere.
Iri shuri ryatashywe kumugaragaro uyu munsi ryatangiye kubakwa mu Ugushingo 2011, rikaba ryaratangiye kwigwamo muri werurwe 2013, ubu rimaze kwakira abanyeshuri 319 biga mu mashami anyuranye, harimo kubaka, gutanga amashanyarazi no gucyemura ibibazo biterwa nayo, gutwara ibimodoka binini, gukora imodoka no kuzisana ngo zidateza abazigendamo akaga, ubumenyi mu gupima ubutaka no gutanga amazi, kuyayobora no kuyakoresha neza, mu myaka ibiri iri imbere rikaba rizaba ryakira abasaga ibihumbi bitatu nk’uko minisitiri ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yabitangaje.
Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheihk Mussa Fazil Harelimana, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imyunga n’ubumenyingiro, Workforce Development Authority (WDA) Jérôme Gasana, abayobozi bakuru mu nzego z’uburezi, iza Polisi n’inzobere zo mu Budage na Singapore zifasha u Rwanda mu guteza imbere imyuga.