Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Mu kiganiro cyabereye muri telecom house ku Kacyiru cyacaga kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwabda, Polisi yasobanuriye abanyarwanda ibyo imaze kugeraho mu myaka 20 Polisi ifatanyije n’abaturage mu kurinda umutekano wabo n’ibintu byabo.

Abari bayoboye ibiganiro ni Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, na Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ushinzwe uubgenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda.

Muri icyo kiganiro, CP Kabera akaba ari n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa bizakorwa muri iki cyumweru, yavuze amavu n’amavuko ya Polisi y’u Rwanda aho yavuze ko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 umutekano wacungwaga n’izego 3 zikorera muri Minisiteri zitandukanye, harimo icyari Polisi, jendarumori n’abagenzacyaha, bose bagakora akazi kamwe ariko bakorera ahantu hatandukanye bityo guhuza ibikorwa byabo bikagorana.

Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2000, hashinzwe urwego rumwe ruhuriyemo izo nzego zose arirwo Polisi y’u Rwanda.

CP Kabera yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye Polisi y’u Rwanda yihaye intego yo gukorana n’abaturage hagamijwe kwirinda no gukumira ibyaha, dore ko hari n’ibyaha bishya bigenda bivuka.

ACP Gatare yabwiye abanyarwanda ko imikoranire ya Polisi n’abaturage ishamikiye ku bufatanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha hashakishwa umuti n’ibisubizo by’ibibazo byahungabanya umutekano wabo.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda hari ibikorwa byinshi ikoranamo n’abaturage hagamijwe kuzamura imibereho y’abanyarwanda no kubakura mu bukene.

Aha akaba yatanze ingero z’aho Polisi y’u Rwanda igira uruhare muri gahunda ya Girinka aho iha inka imwe mu miryango ikennye, gahunda yo kurwanya nyakatsi, ikaba yubakira abatishoboye, gahunda yo kubungabunga ibidukikije, aho yateye amashyamba mu turere dutandukanye, ikaba yarasinyanye amasezerano n’uturere twose tw’igihugu hagamijwe gukumira no kurinda ibyaha cyane cyane ibishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yashyizeho ikigo Isange One Stop Center mu bitaro bitandukanye, bikaba bitanga ubufasha ku muntu wese wahuye n’ihohoterwa.

ACP Badege we yavuze ko nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ishyiriyeho iyi gahunda yo gukorana n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, buri mwaka ibyaha bigenda bigabanuka nk’uko imibare ibigaragaza.

Yakomeje avuga ko uko ibyaha bigenda bihindura isura, ari nako Polisi y’u Rwanda nayo ishyira ingufu mu kubitahura, ariko byose ikaba ibigeraho ifatanyije n’abaturage.

Muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi gitangira kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Kamena, hakaba hateganyijwe ibikorwa bitandukanye.

Iki cyumweru kikaba gitangirizwa mu karere ka Karongi aho Polisi y’u Rwanda izatanga inzitiramibu, ku itariki ya 10 kikazakomereza mu karere ka Nyanza aho Polisi izashyikiriza abaturage batishoobye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi inzu yabubakiye ifatanyije n’akarere, ku itariki ya 11 kikazakomereza mu karere ka Musanze aho Polisi izaganiriza abaturage bakorera mu mashyirahamwe atandukanye y’aba ay’abamotari n’abanyonzi uburyo bwo gutanga amakuru ku buryo bwihuse, naho ku itariki ya 12 kikazakomereza mu karere ka Kirehe, hakaba hazatahwa inzu akarere kubakiye Polisi ngo izajye ikoreramo imirimo yayo.