Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 ugushyingo, Polisi y’u Rwanda, yifatanyije n’abandi banyarwanda mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge, aho yatangije gahunda ya “ Ndi umunyarwanda”.

Iyi gahunda ikaba yatangirijwe ku cyicaro gikuru cya  Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kikaba cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, kitabiriwe n’abayobozi bakuru muri  Polisi y’u Rwanda.

Abayobozi muri Polisi no mu zindi nzego bitabiriye gahunda ya Ndi Umunyarwanda (Foto: RNP Media Center)

Atangiza ku mugaragaro iyi gahunda, Minisitiri Harelimana, yavuze ko iyi gahunda ituma Abanyarwanda bagaruka ku isoko y’ubunyarwanda, ikaba ituma twirinda gutakaza ubunyarwanda, kuko kuburutisha icyo aricyo cyose uba utakaje u Rwanda.

Yanavuze kandi ko iyi gahunda iziye igihe, kuko ari umuti w’ibikomere n’ipfunwe Abanyarwanda batewe n’amateka banyuzemo, bityo buri wese akaba akwiye kurwanya virusi isenya ubunyarwanda, buri wese akumva igikomere cya mugenzi we, uwiyumvamo aho yataye ubunyarwanda agasaba imbabazi, n’uwahemukiwe akazitanga kandi byose nta gahato kabayemo.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu yasoje asaba ko iyi gahunda buri wese yayakira na yombi, akayigira iye, kandi akayibera Umuvugizi, kuko nk’inzego z’umutekano izifasha mu gukumira ibyaha, ku buryo bizagabanuka cyangwa bikanarangira burundu.

Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yishimiye iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, kuko ariyo ituma ibyo Polisi ikora ibigeraho, ikanaha abapolisi ingufu zo gukora akazi kabo neza.

IGP Gasana yanavuze ko inzego z’umutekano nizisobanukirwa n’iyi gahunda, bizatuma zirangiza inshingano zazo neza.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Musenyeri John Rucyahana, yavuze ko Abanyarwanda bose bababajwe na byinshi, bakaba barakomeretse, bityo ibyo bikomere bakaba bagomba kubikira ari uko babyerekanye, bikaba bizanyura muri iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda’ kuko nk’uko yakomeje abuvuga “ujya gukira indwara arayirata”, kandi bikaba byakira ari uko bidaciwe hejuru.

Iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” yatangiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, yari yitabiriwe kandi na senateri Prof Chrisologue Karangwa wanatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda mu ncamake, Gen Paul Rwarakabije n’abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) ayobora ndetse n’abakozi ba Minisiteri y’umutekano mu gihugu.