Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yatahuye toni za Kabaruka mu ngo z’abaturage

Kuri uyu wa gatanu tariki Mata 2014, Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana kuwa gatandatu tariki  ya 24 Gicurasi yatahuye toni 2 n’ibiro 600 z’ibiti byo mu bwoko bwa kabaruka mu ngo z’abaturage 2 batuye mu murenge wa Nyakariro aribo  Ndacyayisenga Wenseslas w’imyaka 34 na Mwiseneza  Elias w’imyaka 42.  

Polisi ikorera muri ako karere, yatangaje ko itabwa muri yombi ry’aba bagabo, ryaturutse ku makuru bahawe n’abaturage kubera ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage b’akarere ka Rwamagana.

Nyuma yo guhabwa ayo makuru nibwo Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka inzu z’abo baturage, isangamo ibyo biti bya kabaruka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superitendent of Police (SSP)Benoit Nsengiyumva yatangaje ko Kabaruka, bamwe bita Umushikiri, ari igiti kibasirwa n’abashaka kucyambutsa mu bihugu duhana imbibi ,  nabo bakakijyana mu bihugu bya Aziya, aho bivugwa ko  kivamo imibavu n’amavuta yo kwisiga.

Aha yagize ati: “Twese ntawe utazi akamaro ibidukikije bifite mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni ngombwa rero ko dufatanya twese kubibungabunga kuko ntawe ukwiye kurebera mu gihe byangizwa.”

SSP Nsengiyumva yasabye abaturage bakomera ku ihame ryiza ryo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwirindira umutekano no gukumira ibyaha cyane cyane hatangwa amakuru hakiri kare, kugira ngo habeho gukumira no guta muri yombi abanyabyaha vuba.

Aba bagabo ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu ya Nzige mu gihe iperereza rikomeje.

Polisi kandi ikorera mu karere ka Bugesera ku itariki ya 22 yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota ifite pulaki nomero RAA 962 ubwo yerekezaga i Kigali ikaba yari yuzuye ibiti bya Kabaruka aho bapakira imizigo.