Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yatabaye abana b’abakobwa bari bajyanywe gucuruzwa

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero yataye muri yombi umugore witwa Nyiramahirwe Clementine w’imyaka 22 ukekwaho gushaka kujyana abana b’abakobwa 2 mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu mu mujyi wa Kigali.

Uyu Nyiramahirwe akaba yarafatiwe na Polisi aho abagenzi bategera imodoka muri Ngororero, agiye kuriza imodoka igana i Kigali abo bana b’abakobwa, aho yagombaga kubashyikiriza undi muntu utaramenyekana.

Aba bana b’abakobwa umwe ari mu kigero cy’imyaka 13 na 16, umwe akaba yigaga mu mwaka wa kane undi mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko ku mugoroba wo ku itariki ya 5 Kamena, ababyeyi b’aba bana baje kubwira Polisi ko abana babo babuze, kuva ubwo Polisi yatangiye kubashakisha, baboneka benda kwerekezwa i Kigali.

SP Hitayezu yavuze ko uyu Nyiramahirwe yari yasezeranyije aba bana b’abakobwa kubashakira akazi i Kigali, bakora nk’abakozi bo mu rugo, bakazajya bahembwa,  amafaranga ibihumbi umunani(8.000Frw) ku kwezi.

Nyiramahirwe ahakana ibyo akekwaho, akavuga ko nta mugambi wo gucuruza aba bana yari afite, ahubwo ko yari arimo gufasha aba bana abashakira akazi, akanemeza ko nta yindi sano afitanye n’aba bana ndetse ko atari anabazi neza.

Kugeza ubu nyiramahirwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba mu gihe hagishakishwa undi muntu bikekwa ko yari afatanyije nawe umugambi.

SP Hitayezu yamaganye iki gikorwa, anashimira abaturage batanze amakuru yatumye aba bana batabarwa batarashorwa muri ibi bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu ndetse n’ukekwa kubashora muri ibi bikorwa agatabwa muri yombi.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage ba Ngororero cyane cyane ababyeyi n’abarezi  gukangurira abantu bose kwirinda icuruzwa ry’abantu, bagahanahana amakuru y’umuntu uwo ariwe wese washora abana babo n’abo bashinzwe kurera mu icuruzwa ry’abantu kugirango afatwe  ataragera ku mugambi we.

Akaba yagize ati;”Buri wese ni abe ijisho ry’umuturagi kandi amenye ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gihanwa n’amategeko hano mu Rwanda. Iki cyaha gihungabanya umutekano n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Yasoje asaba buri wese ubufatanye na Polisi, kugirango urubyiruko rw’u Rwanda rurindwe iki cyorezo.