Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Ejo mu ma saa saba y’amanywa , icyiciro  cya nyuma cy’abapolisi b’u Rwanda bavuye ku kibuga cy’indege cya Kigali bagiye mu butumwa bw’akazi- mu ndege ya RwandAir  33 yiswe “Ubumwe” , barangije isimburana ry’imitwe ibiri y’abapolisi 280 bakorera mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika MINUSCA.

Iyi mitwe ibiri y’abapolisi 140  buri  umwe ni "Protection Support Unit Two" (PSU2)  uyobowe na  Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga  na  "Formed Police Unit two" (FPU2)  uyobowe na Chief Supt. Claude Kajeguhakwa.

Aba basanzeyo FPU2 igizwe n’abapolisi 140 nabo basimbuyeyo abandi bangana gutyo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mbere y’uru rugendo kandi,  kuri uyu wa gatatu, aba bapolisi baganirijwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi  y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, wabagiriye inama yo kubakira ku byiza abo basimbuyeyo bakoze, bita ku ndangagaciro kandi bakora neza ubutumwa bagiyemo.

Hagati aho, PSU2 na FPU2 basimbuye  umubare w’abapolisi ungana n’uwabo, wo waje  mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba , uyobowe na ACP Benoit Kayijuka na  Chief Supt. Johnson Sesonga.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu izina rya Polisi y’u Rwanda, niwe wayoboye imihango yo kugenda no kuza kw’iyo mitwe yombi.

Imitwe yagarutse, yasize izwiho ubushobozi  mu kugarura ibijyanye n’amahoro n’umutekano muri rusange , ndetse n’umutekano w’abayobozi by’umwihariko.

FPU ikaba ishinzwe ibyo guhosha imyigaragambyo, gucunga umutekano w’ahabaye ibirori , gufasha mu bikorwa byo gutanga imfashanyo, guherekeza ibikorwa bya Loni, mu gihe PSU yo ifite inshingano zo kurinda abayobozi n’ibindi.

Kuri ubu, PSU bimwe mu byo ishinzwe muri Centrafrika, harimo no kurinda umutekano wa Minisitiri w’Intebe , Simplice Sarandji.

ACP Kayijuka yashimye kwihangana n’ubunyamwuga byaranze abapolisi yayoboraga, aho yavuze ko bujuje neza inshingano mu mwaka bamaze muri Centrafurika.

Ku kibuga cy’indege  "Kigali International Airport", ACP Kayijuka yagize ati:”Dushimishijwe no kugaruka mu gihugu turi bazima  , tukaba twiteguye gukomeza gukorera igihugu mu yindi mirimo bazadushingwa.

Aha akaba yagize ati:” Ubutumwa bwose bugenda neza bibanjirijwe  n’imyiteguro ikorwa, kuba witeguye no kumva neza imiterere y’akazi ugiyemo; niyo mpamvu dushimira Polisi y’u Rwanda  na Leta y’u Rwanda badufashije kugera ku ntego kandi kinyamwuga,  mu butumwa  na mbere yabwo.”