Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uturere 4 tw’intara y’i Burengerazuba

Mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2014, habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uturere tune (4) tw’iyo ntara, aritwo: Karongi, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, hakaba hari hari n’umuyobozi w’iyo ntara w’umusigire.

Aya masezerano akaba yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, n’abayobozi b’utwo turere.  

Amasezerano yashyizweho umukono, akubiyemo ibice bitandukanye birimo kongerera ubushobozi komite z’abaturage zo kwicungira umutekano CPC’s, kwita ku bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, kongerera imbaraga n’ubushobozi amarondo, kurengera ibidukikije, gufatanya mu gukora umuganda ndetse no ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage b’utwo turere.

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko iki ari igikorwa cyo kwiyemeza kuzashyira mu bikorwa ihame ryo kwibungabungira umutekano no kuburizamo ibyaha bitaraba. Yakomeje avuga ko ikigamijwe mbere na mbere ari uko abanyarwanda bagira umutekano usesuye, ariko nabo bakabigiramo uruhare.

Yakomeje avuga ko umutekano n’iterambere byose bijyana, bityo asaba ko uguhanahana amakuru byaba inshingano ya buri wese, hagamijwe gukumira ibyaha.

IGP Gasana yabwiye abayobozi b’uturere twasinye ayo masezerano, ko akarere kazaza ku isonga mu bikorwa byo kwibungabungira umutekano, kazahembwa na Polisi y’u Rwanda mu kwezi kwa Kamena, ku munsi wahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi w’intara y’i Burengerazuba w’umusigire Jabo Paul yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda yajyaga ibafashamo, harimo guca nyakatsi, ibikorwa by’umuganda, n’ibindi.

Yanavuze ko intara y’i Burengerazuba n’uturere tuyigize biyemeje gushyira mu bikorwa ayo masezerano kuko azatuma batera imbere. Aha yagize ati: “igihe cyose abaturage badatekanye, ntabwo batera imbere, ni ngombwa rero ko bafatanya na Polisi yabo mu kubungabunga umutekano”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Kayumba Bernard, nawe washyize umukono kuri ayo masezerano, yavuze ko n’ubwo bari basanzwe bakorana neza na Polisi y’u Rwanda, ko aya masezerano ari igihango bahanye na Polisi y’u Rwanda  ku gushimangira ihame ry’umutekano usesuye. Akaba yakomeje avuga ko aya masezerano nayo ari umwe mu mihigo biyemeje kuzashyira mu bikorwa byabo.

Uturere twa Nyamasheke, Rubavu na Rusizi natwo tugize intara y’i Burengerazuba, two twari dusanzwe twarashyize umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye.